Leta igiye kongera amafaranga itanga kugira ngo buri mwana afatire ifunguro ku ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 ubwo yitabiraga inama y'uburezi yamuhuje n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bose bo mu Karere ka Kayonza.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti Ireme ry'uburezi rituganisha ku iterambere rirambye.'

Ubusanzwe umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurira ku ishuri ku munsi, Leta itanga amafaranga 56 Frw naho umubyeyi agatanga 94 Frw.

Leta yagiye isaba ababyeyi kutumva ko uruhare rwabo rwaba amafaranga gusa ahubwo ko bakwiriye no kujya batanga ibyo bejeje bigasimbura ayo mafaranga, abandi bagasabwa gutanga imibyizi ku bigo by'amashuri ariko abayobozi b'amashuri bakanga bakagaragaza ko hakiri ababyeyi batabasha kubahiriza ibi kugira ngo nibura abana bose babashe kurira ku ishuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mbogamizi zikigaragara mu burezi harimo umusanzu w'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ukiri hasi ndetse ngo bikaba binagira ingaruka mu gutuma iyi gahunda itagenda neza.

Minisitiri Irere yavuze ko ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 ku munsi angana na 40% andi agatangwa n'umubyeyi w'umwana mu rwego rwo kugira ngo na we abigiremo uruhare, avuga ko iki kibazo hari ikigiye gukorwa mu mafaranga Leta yajyaga itanga.

Ati ' Turabizi ko harimo imbogamizi nyinshi. Mu minsi ishize twaricaye twongera dusubiramo iyi mibare kuburyo turi kureba uburyo Leta yakongeramo uruhare rwayo, byose nibigenda neza twizera ko mu minsi iri imbere bizaba byahindutse.'

Kugaburira abana ku mashuri byatumye abakundaga kurivamo babireka

Yakomeje avuga ko bitazakuraho uruhare rw'ababyeyi ahubwo bizazamura uruhare rwa Leta kuburyo bibasha no gufasha n'ababyeyi bikabagabanyiriza uruhare rwabo ho gato.

Minisitiri Irere kandi yavuze ko Leta niyongera amafaranga yatangaga kuri buri munyeshuri bizatuma ababyeyi benshi bitabira kwishyurira abana babo amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Ntiyagaragaje amafaranga Leta izongeraho uko angana gusa yemeje ko umushinga wamaze gukorwa hasigaye kuwemeza.

Ati ' Umuntu rero arebye cyane cyane ku biciro by'ibiribwa hanze ukareba ukuntu bihagaze, niyo mpamvu Leta yarebye iravuga iti ni gute twakongera uruhare rwacu tudakuyeho urw'umubyeyi? Twabikoze rero kugira ngo tujyanishe n'ibiciro ku isoko hanyuma twongere n'ubukangurambaga mu kuzanamo ababyeyi kugira ngo babashe kubyumva babigire ibyabo.'

Inkuru nziza ku bayobozi b'amashuri…

Bamwe mu bayobozi b'amashuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye iki cyemezo cyo kongera amafaranga Leta yatangaga.

Ndungutse Jean Pierre uyobora ikigo cy'amashuri abanza cya Kibimba giherereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yagize ati 'Natwe bizatuma tugaburira abana neza nta mbogamizi. Ubusanzwe nubwo bose tubagaburira biduteranya na ba rwiyemezamirimo kuko hari abo tugaburira ariko tuba tudafitiye ubushobozi bikaba ngombwa ko dufata imyenda kugira ngo abana babashe kurira ku ishuri bose.'

Mugorewera Antoinette uyobora ishuri ryisumbuye rya Ruramira we yavuze ko yishimiye iki cyemezo ngo kuko kizatuma ibigo bibasha kugaburira abana neza.

Ati 'Imisanzu y'ababyeyi usanga ari mike n'amafaranga Leta yongera ntabe ahagije ugasanga hari iby'ingenzi abana bakabonye ariko ntibabibone. Mfite abanyeshuri 516 iyo ubaze abishyura neza ntibarenga 250, mu kubagaburira rero ni ugusaranganya abana rimwe na rimwe ntibarye ibiryo bihagije.'

Munanira Celestin uyobora Urwunge rw'Amashuri rwa Rushenyi ruherereye mu Murenge wa Kabare, yavuze ko iki cyemezo cyo kongera amafaranga Leta yatangaga kugira ngo umwana afatire ifunguro ku ishuri gishimishije cyane ngo kuko ubusanzwe hari ibigo byinshi byari biremerewe.

Yitanzeho urugero avuga ko mu banyeshuri 1000 afite 400 batishyura neza amafaranga y'ifunguro, ibi ngo bituma babasaranganya ibiryo byakariwe na n'abana 600.

Natukunda Jeanet, umubyeyi utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kigiye kumufasha cyane ngo kuko kwishyurira amafunguro abana batanu biri mu bintu bimuremerera cyane.

Ati ' Nkanjye nishyurira abana batanu kandi mbayeho nshakisha nta kazi gafatika mfite, kubona ayo mafaranga rero nkongeraho ibitunga abana banjye, nkongeraho amafaranga nkodesha inzu n'ibindi byinshi nsabwa ku bana ntabwo byoroshye, hari ubwo nishyuraga make ubuyobozi bw'ishuri bukagira ngo nukwanga kuyishyura nyamara ntayo nabaga mfite.'

Kagenzi Jean d'Amour utuye mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Kiburara usanzwe yishyurira abana batatu, yavuze ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yayishimiye cyane aho ngo yafashije ababyeyi benshi.

Kuri ubu gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye igeze kuri 75% Leta ikaba yifuza ko igera ku 100%.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangiye mu mwaka wa 2014.

Claudette Irere yijeje ko mu gihe cya vuba umusanzu wa Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri uziyongera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kongera-amafaranga-itanga-kugira-ngo-buri-mwana-afatire-ifunguro-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)