APR FC irateganya gukina umukino wa gicuti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe amakipe ari mu kiruhuko aho shampiyona izagaruka muri Mata 2022, APR FC irateganya gukina umukino wa gicuti na Gasogi United.

Nyuma y'umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwe mu mpera z'icyumweru gishize, shampiyona yahise ihagarara kubera akaruko ka FIFA iba yaragennye ngo abakinnyi bajye gufasha amakipe y'ibihugu byabo.

U Rwanda rukaba nta mukino rufitemo muri iyo minsi, amakipe akaba akomeje kwitegura shampiyoa izagaruka tariki ya 15 Mata 2022.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko APR FC irimo guteganya umukino wa gicuti n'ikipe ya Gasogi United tariki ya 3 Mata 2022, gusa ukaba utaremezwa neza.

APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 48, shampiyona izasubukurwa ikina na Bugesera FC ni mu gihe Gasogi United iteganya gukina nayo izakina na Kiyovu Sports.

APR FC irateganya umukino wa gicuti na Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irateganya-gukina-umukino-wa-gicuti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)