INYOGO YE yakoze ubukwe bw'agatangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, ubwo uyu mugabo wamamaye nka Inyogoye kuri YouTube, yajyaga gusaba no gukwa umugore we basanzwe bafitanye umwana.

Iyi mihano yo gusaba no gukwa, yakurikiwe no gusezerana mu idini mu birori byabereye ahantu heza mu buryo budasanzwe.

Inyogoye n'umugore we ndetse n'abari babaherekeje n'abatashye ubu bukwe, bahise bajya kwiyakira mu birori na byo bitagira uko bisa byabereye ku kiyaga bigaragara ko byateguwe mu buryo budasanzwe kubera uburyo ahabereye ibi birori hari hatatse bigezweho.

Ibi birori byari binogeye ijisho, byanaririmbyemo umuhanzi Social Mula uri mu bakunzwe mu Rwanda, wabaririmbiye indirimbo zinyuranye zirimo izo asanzwe aririmbira abashyingiranywe.

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago wakunze kuganiriza uyu mugabo mu biganiro byatambukaga kuri YouTube Channel, bikaba binavugwa ko ari we wagize uruhare mu gutegura ibi birori, yanyujijemo abaza Inyogoye uburyo yiyumva nyuma yo gukora ibi birori by'igitangaza.

Inyogoye nubundi wakomezaga gukoresha imvugo ze zisekeje, yavuze ko yatunguwe no kubona umugore we yahindutse yabaye mwiza mu buryo budasanzwe ngo afite imisatsi igera ku mugongo.

Uyu mugabo wanyujijemo agatera urwenya, yavuze ko ari bo ba mbere bakoze ubukwe mu Karere ka Nyabihu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/INYOGO-YE-yakoze-ubukwe-bw-agatangaza-AMAFOTO

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)