Musanze:Umurambo w'umugabo wasanzwe umanitse mu cyumba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu ma saa moya z'umugoroba, ubwo abaturage batabajwe n'umugore we wabibonye mbere, abaturage, ubuyobozi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), batabaye basanga yapfuye, nk'uko byemejwe na Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko.

Yagize ati 'Yiyahuye, twahawe amakuru n'umuryango we ko yiyahuye, nyuma yo kwiyahura twahageze na RIB irakurikirana iduha uburenganzira bwo kumukura mu mugozi, tumujyana mu isuzumiro mu bitaro bya Ruhengeri, ubu twamugaruye mu muryango we tugiye kumushyingura'.

Arongera ati 'Twamenye ayo makuru atanzwe n'umugore kuko ni we wayamenye mbere, yabaye akigera iwe yinjiye mu cyumba bararamo asanga amanitse mu mugozi, nta makimbirane tuzi bari bafitanye, ashobora kuba hari ibindi bibazo byihariye yari afite ariko nta makimbirane yari afitanye n'umugore cyangwa abandi baturage aho mu mudugudu, n'abaturanyi babihamya'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Twagirimana Edouard, arasaba abaturage kugaragaza ibibazo bafite bigakemurwa aho kwiyambura ubuzima, abasaba ko bakumira amakimbirane ateza izo mpfu.

Ati 'Ubutumwa twatanga, ni uko uko umuntu yagira ibibazo kose adakwiye kwiyambura ubuzima, kuko kwiyahura si cyo gisubizo, ibindi abaye ari n'amakimbirane tutaramenya, ni ugukumira ayo makimbirane ateza impfu bibaye ari byo kuko, turacyabikurikirana'.

Uwiringiyimana Christian, asize umugore n'abana bane.

Ivomo:Kigali Today



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umurambo-w-umugabo-wasanzwe-umanitse-mu-cyumba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)