Oscars Awards 2022: Will Smith yasabye imbaba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars Awards 2022 bimaze amasaha macye bibaye, habereyemo byinshi bitangaje gusa ikiza ku mwanya wa mbere ni urushyi umukinnyi wa filime kabuhariwe Will Smith yakubise mugenzi we Chris Rock ubwo yavugaga nabi umugore we Jada Pinkett Simth. Kuri ubu Will Smith yafashe umwanya asaba imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi imbere y'imbaga nyamwinshi yitabiriye ibirori bya Oscars Awars 2022.

Nyuma y'iminota 27 gusa Will Smith akubise urushyi umunyarwenya Chris Rock, yahise anegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka aho yagihawe ku bwo gukinana ubuhanga muri filime 'King Richard' ivuga ku buzima bwa Richard Willams Se wa Serena Williams na Venus Williams. Iyi filime igaragaza amateka y'ubuzima bw'aba bakobwa bahagaze neza mu mukino wa Tennis niyo yatumye Will Smith ahabwa iki gihembo nubwo yari amaze gukubita umuntu ku rubyiniro ibintu bidasanzwe bibaho.

Will Smith yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza wa filime.

Mu ijambo yatanze yakira iki gihembo Will Smith yari afite ibyishimo byinshi bivanze n'amarira maze agira ati: ''Sindi kurira kuko mbabaye cyangwa ntwaye igihembo, ahubwo ndi kurira kuko binyibukije inzira zose nanyuzemo kugira ngo ngere aha ngeze ubu. Ni byinshi nanyuzemo bibi kuva ndi muto byatumye nkora cyane mparanira kuba mpagaze imbere yanyu ubu ngubu. Ndishimye cyane ko imbaraga zose nakoresheje zitigeze zipfa ubusa''.

Will Smith yakomeje asaba imbabazi Chris Rock agira ati: ''Ndasaba imbabazi abategura ibi bihembo, ndasaba imbabazi bagenzi banjye twari duhatanye mu cyiciro kimwe kuba ndwaniye imbere yanyu. Murabizi ni inshuro nyinshi njyewe n'umuryango wanjye batuvugaho ibintu bibi gusa nkabyirengagiza. Numvaga isaha yo kwihanganira ibi ishize. Ndasaba imbabazi Chris Rock kuko sinari nagambiriye kumukubita gusa urukundo rwatuma umuntu akora ibyo atatekereje''.

Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko Will Smith yavuze ko yakubise Chris Rock ku bw'urukundo rwinshi akunda umugore we  Jada Pinkett Smith ndetse ko atari kubasha kwihanganira kubona Chris Rock amuvuga nabi. Kugeza ubu Chris Rock ntacyo aratangaza ku kuba yakubiswe urushyi na Will Smith wahoze ari inshuti ye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115864/oscars-awards-2022-will-smith-yasabye-imbabazi-chris-rock-nyuma-yo-kumukubita-urushyi-imbe-115864.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)