Header Ads Widget

Technology

Bizzy yashyize hanze indirimbo ya gatatu - YEGOB #rwanda #RwOT

Hakizimana Fred  uzwi mu muziki nka Bizzy yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu Paka, yakoreye muri studio ya Unlimited Records.

Bizzy avuga ko iyi ndirimbo Paka yasohotse ari amajwi n'amashusho, igiye kumwongerera abafana. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Odillo Pro mu gihe amashusho yo ari KBillali wayatunganyije.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, umuhanzi Bizzy yavuze ko yiyizeye mu muziki kandi ko abonye umuterankunga yagera ahashimishije.

Yagize ati: 'Ndamutse mbonye Management nakora byinshi byiza kuko nizeye impano yanjye.'

Iyi ndirimbo Paka ibaye iya gatatu uyu muhanzi ashyize hanze nyuma ya Agaquicky na Mulla zasohotse mbere.

 



Source : https://yegob.rw/bizzy-yashyize-hanze-indirimbo-ya-gatatu/

Post a Comment

0 Comments

Nature