Amerika yibasiye cyane abajyanama ba Putin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko Perezida Vladimir Putin ayobywa n'abajyanama be bafite ubwoba bwo kumubwira ko intambara muri Ukraine irimo kugenda nabi.

White House ivuga kandi ko Putin atabwirwa ingaruka zose ibihano byafatiwe igihugu cye birimo kugira ku bukungu.

Naho ubutasi bw'Ubwongereza buravuga ko ingabo z'Uburusiya muri Ukraine zacitse intege, zitagifite ibikoresho bihagije, kandi zirimo kwanga amabwiriza.

Kremlin ntacyo iratangaza kuri ibi bivugwa na Amerika n'Ubwongereza.

Umuvugizi wa White House Kate Bedingfield yavuze ko Amerika ifite amakuru ko Putin "yumva yayobejwe n'igisirikare" kandi ibyo byateye "ubushyamirane hagati ya n'abakuriye igisirikare".

Kate yagize ati: "Intambara ya Putin yabaye ikosa ryatumye Uburusiya buzacika intege mu gihe kinini kandi bugenda bushyirwa mu kato kurushaho ku isi."

John Kirby umuvugizi wa Pentagon avuga ko aya makuru ashobora gutuma Putin "atakaza icyizere" bityo kurangiza iyi ntambara mu biganiro bikagorana.

Ati: "Ntabwo wamenya icyo umutegetsi nk'uriya yakora igihe ahawe amakuru mabi."

Ingabo za Ukraine zikomeje kugerageza kwisubiza ibice byari byafashwe n'Uburusiya, bwatangaje kuwa kabiri ko bugiye kugabanya ibitero kuri Kyiv n'umujyi wa Chernihiv mu majyaruguru.

Jeremy Fleming, ukuriye urwego rw'ubutasi mu bya mudasobwa rw'Ubwongereza, yavuze ko ibyo byiyongereye ku byerekana ko byabaye ngombwa ko Uburusiya "bwongera gutekereza ku uko ibintu byifashe".

Mu ijambo yavugiye muri Australia none kuwa kane, Fleming yavuze ko ingabo z'Uburusiya zikomerewe zibeshye zikarasa indege yazo y'intambara.

Ku rubuga rw'intambara, Amerika na Ukraine bivuga ko Uburusiya bukomeje kwerekeza ingabo zabwo kure ya Kyiv, mu muhate ushobora kuba ugamije gushyira ingufu iburasirazuba.

Ayandi makuru:

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko batizeye iby'Uburusiya buvuga ko buri koroshya imirwano.

Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje agahenge k'umunsi umwe wa none kuwa kane ku mujyi bagose wa Mariupol ngo abantu bahunge. Ni nyuma y'uko Putin avuze ko Mariupol igomba gushyira intwaro hasi ngo kuyirasaho bihagarare.

Umutegetsi mu ngabo za Amerika yavuze ko ingabo z'Uburusiya zirimo kuva mu gace ka Chernobyl - agace karimo uruganda rwabareyemo impanuka y'ingufu za nikleyeri ikomeye mu 1986. Ati: "Twibaza ko barimo kugana muri Belarus, gusa sinababwira ko bose bagiye".

Abanya-Ukraine miliyoni enye bamaze guhunga igihugu kandi kimwe cya gatatu cy'abaturage bose bavuye mu byabo.

Ibiganiro by'amahoro by'Uburusiya na Ukraine biteganyijwe ko bizasubukura ejo kuwa gatanu tariki 01 Mata, nk'uko intumwa ya Ukraine mu biganiro David Arakhamia ibivuga.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo Arakhamia avuga ko Ukraine ysabye ko abategetsi b'ibihugu byombi bahura, ariko ko Uburusiya bwabyanze, buvuga ko hakenewe akazi kenshi ku masezerano.

Perezida Zelensky hagati aho avuga ko ibi biganiro kugeza ubu ari "amagambo gusa, ntacyo birageraho", nyuma y'uko Uburusiya nabwo buvuze nk'ibyo.

Intumwa za Moscow na Kyiv kuwa kabiri zamaze amasaha atatu ziganira i Istanbul. Ukraine ivuga ko yasabye ko yaba igihugu kidafite uruhande ariko ikizezwa umutekano n'ibindi bihugu.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yibasiye-cyane-abajyanama-ba-putin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)