Miss Igisabo ari mu rukundo ruzira gitangira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangiye ntawushobora kugira n'akanunu amenya kubijyanye no kuba Miss Igisabo yaba ari mu rukundo, nyamara nk'uko bivugwa uwo rwafashe ruramutamaza.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amafoto agaragaza uyu mukobwa ari kumwe n'umusore baryohewe n'ubuzima mu butayu bwo muri Dubai.

Miss Igisabo akaba ariho amaze iminsi.

Yabaye ikimenyabose rero uyu mukobwa ubwo yitabiraga amarushanwa y'ubwiza  ya Miss Rwanda 2017, akaza kwegukana ikamba rya Miss Popularity.

Nyuma kandi yaje no guhagararira u Rwanda muri Miss Earth World, ni umwe kandi mu bakobwa bakurikirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram afite abarenga ibihumbi 146.

Miss Igisabo n'umusore bari mu rukundo ku mucanga wo mu butayu bwa Dubai



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114817/miss-igisabo-ari-mu-rukundo-ruzira-gitangira-114817.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)