Uyu muhango wo guca imyeyo witabwagaho n'abakobwa b'abangavu n'abagore batabikoze mu bukobwa bwabo. Ni uwo gukurura bimwe mu bice by'igitsina cyabo bita imishino ikaba miremire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye urugo, cyane ko iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire ya bombi.
Gusa uretse ibyo, Abanyarwandakazi bawufataga nk'ingenzi kuko uko ibyo bice byamaraga kuba birebire byabaga nk'umwambaro w'igitsina.
N'ubwo uyu muco hari abavuga ko ari uw'abo hambere, abazi uburyo bwo kuwukora bawusaruramo amafaranga muri iki gihe, hakagira n'abadaterwa isoni no kubyatura.
Mukamana Dative wamamaye ku kazina ka 'Masenge' yeruriye IGIHE ko amaze imyaka irenga 20 atunzwe no gukunira abagore n'abakobwa bamugana ku bwinshi.
Uyu mubyeyi w'imyaka 44 y'amavuko ashimangira ko agiye gushinga ishuri ryigisha igitsina gore guca imyeyo kugira ngo afashe ingo nyinshi.
Yavuze ko guca imyeyo atabyize ahubwo ari impano yakuranye ngo kuko akiri n'umwana hari ubwo yabikoreraga bagenzi be biganaga.
Mukamana yemeza ko intego yo gushinga ishuri ryigisha guca imyeyo yayigize nyuma y'aho abagore benshi bamugana baba bamubwira ko ingo zabo zigiye gusenyuka kubera ko batakoze uwo muhango.
Ati 'Intego yanjye ubundi ni ukubaka Sosiyete Nyarwanda no gufasha ingo cyane zirimo gusenyuka kuko njya mbibona kenshi cyane hakaza abagore bakambwira ngo sha mfasha urugo rwanjye ruri gusenyuka, intego rero mfite n'uko izi ngo ziri gusenyuka kuko wenda umugore atakoze uyu muhango zongera zikubakika zikamera neza.'
Yakomeje agira ati 'Ubu mfite gahunda yo gushinga ishuri ryo kwigisha uburyo baca imyeyo kandi bindimo cyane kuko rizajya ryigisha abagore n'abakobwa batabikoze uko babikora bityo bigabanye wa mubare mwinshi w'ingo nyinshi muri iki gihe turi kubona zisenyuka.'
Yongeyeho ko atazi neza igihe iri shuri rizaba ryatangiye gukora ariko ashimangira ko n'abona abaterankunga rizatangira mu mwaka utaha.
Ati 'Sinavuga ngo nteganya ko rizatangira igihe iki n'iki kuko byose birasaba igishoro gifatika gusa mbonye nk'umushoramari umfasha ryatangiraumwaka utaha.'
Uyu mubyeyi yemeza ko umuhango wo guca imyeyo umukobwa atangira kuwukorerwa afite imyaka 12 akanashimangira ko we n'ababyeyi b'imyaka 45 abibakorera kandi bikaza.
Yemeza ko uyu mwuga umutunze kandi umaze kumugeza kuri byinshi cyane ko ku munsi ashobora kwakira abakiliya bagera ku 10 ku buryo ku kwezi yinjiza agera kuri miliyoni 1 Frw.
Ati 'Urantunze kandi neza ubu maze gukuramo inzu ya miliyoni 20 Frw abana barize abandi baracyiga kandi no mu cyaro narubatse.'
Yongeyeho ko nta giciro fatizo agira cy'amafaranga ahabwa iyo yaciriye umuntu imyeyo ahubwo biterwa n'umubiri we kuko hari n'ababa bafite umubiri ukomeye.
Yashishikarije abatarakora uyu muhango kumugana kugira ngo abafashe kuko ngo bitanga umunezero mu rugo.