Dr. Sinayobye Franois yahererekanyije ububas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ni yo yakoze impinduka muri Rwanda Forensic Laboratory, RFL. Iyi nama yashyizeho Dr. Karangwa Charles nk'Umuyobozi Mukuru mushya wa RFL asimbuye Rtd ACP Dr Sinayobye François wari umaze imyaka ine ari mu nshingano.

Inteko Rusange yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022 mu gihembwe kidasanzwe, nayo yemeje Dr. Karangwa Charles nk'Umuyobozi Mukuru wa RFL, nyuma yo kugezwaho raporo ku isuzumwa rya dosiye ye ryakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, 'yatangaje ko yasanze afite ubuhanga buzamufasha kuzuza inshingano ze'.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles wamusimbuye wabereye ku cyicaro gikuru cya Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022.

Uyu muhango wayobowe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille wari uhagarariye Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.

Rtd ACP Dr Sinayobye François wasimbuwe ku mwanya w'Umuyobozi wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora iyi Laboratwari mu gihe cy'imyaka ine yari amaze ku nshingano 'zikomeye, ndetse z'ingirakamaro ku 'butabera bw'igihugu cyacu'.

Ashima abakozi, abayobozi muri RFL, Minisiteri y'Ubutabera n'abandi bamubaye hafi mu kuzuza inshingano ze. Yavuze ko afatanyije n'abo bakoranye hari byinshi bagezeho yishimira birimo guteza imbere serivisi za Laboratwari, guhugura abakozi, kugura ibikoresho n'ibindi.

Avuga ko ibyagezweho byose ari umusaruro w'ubufatanye. Ati '…Ibi byose byagezweho ku bufatanye n'ubwitange bwa buri wese nkaba mboneyeho kubashimira, by'umwihariko ku bwitange no kutizigama bwabaranze mu kazi nanabasaba kongeramo imbaraga kugira ngo Rwanda Forensic Laboratory ikomeze kuba ikigo gikomeye kandi cy'ikitegererezo.'

Akomeza agira ati 'Ibyo twagezeho byose twabikoze mu bumwe ndetse n'ubufatanye nkaba nizera ko bizakomeza.'

Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere iyi Laboratwari, ndetse yari asanzwe ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RFL.

Rtd ACP Dr Sinayobye avuga ko ashingiye ku buhanga n'ubwitange buranga Dr. Karangwa Charles 'buzafasha gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga mu ikoranabuhanga'.

Dr. Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kugira ngo ashyigikire ubutabera bw'u Rwanda butanga ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bukoresheje ikoranabuhanga.

Ashima Rtd ACP Dr Sinayobye François asimbuye ku bw'ubuhanga n'ubushishozi yayoboranye RFL ikaba imaze kuba ubukombe.

Avuga ko iki kigo kimaze kwakira ibimenyetso byasabaga gukorerwa isuzuma birenga 2 3000 muri serivisi zirenga eshanu iki kigo gitanga.

Uyu muyobozi yavuze ko azakomeza aho Rtd ACP Dr Sinayobye asimbuye yari agejeje, kugira ngo iki kigo gikomeze gutera imbere.

Dr. Karangwa avuga ko azibanda kandi agashyira imbaraga mu guteza imbere ireme rya serivisi ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibyo RFL izajya ikora nta muntu uzajya abishidikanyaho kuko bizaba biri ku gipimo cyiza.

Yakomeje avuga ko azakomeza 'gutsura umubano no guteza imbere imikorere n'imikoranire hagati ya RFL n'ibindi bigo by'imbere mu gihugu ndetse n'ibyo mu Karere ntibagiwe n'ibyo mu mahanga'.

Karangwa avuga ko afatanyije na bagenzi be azagerageza kumenyekanisha RFL na serivisi itanga 'mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga'. 

Azanashyira imbaraga mu gutuma RFL 'ihinduka igicumbi cy'ubumenyi no kuba ikigo cy'ikitegererezo mu karere no mu mahanga'.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille, wayoboye umuhango w'ihererekanyabusha, yashimye Rtd ACP Dr Sinayobye François wari umuyobozi wa RFL ku bwitange yagaragaje mu kazi kuva iyi Laboratwari yashyirwaho.

Ati '…Ibyo wakoze ni amateka meza kuri wowe, yakuranze muri icyo gihe wabikoze kugeza uyu munsi ndetse azanaguherekeza n'ubundi buzima bwose,'

Yabwiye Dr. Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL ko Minisiteri y'Ubutabera izamuba hafi mu kuzuza inshingano ze, avuga ko bamwitezeho kugira uruhare runini mu iterambere rya RFL no kubumbatira ibyagezweho. 

Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles basinya ku nyandiko y'ihererekanyabubasha 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille [Uri hagati] yayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Theophille, yasabye abakozi ba RFL gukorana neza n'umuyobozi mushya mu kuzuza inshingano yahawe 

Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yashimye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, avuga ko azaharanira kumenyeshanisha serivisi za RFL ku rwego Mpuzamahanga 

Dr. Karangwa Charles yavuze ko azubakira ku byari bimaze kugerwaho muri RFL Dr. Karangwa Charles wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFL, yari asanzwe ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RFL Rtd ACP Dr Sinayobye François yashimiwe imyaka ine yari amaze ayobora RFL; avuga ko umusaruro yagezeho awucyesha ubufatanye n'abakozi, abayobozi na Minisiteri y'Ubutabera bamubaye hafi Abakozi ba RFL bahaye impano Rtd ACP Dr Sinayobye François, bavuga ko yababereye umuyobozi w'intangarugero wateje imbere iki kigo mu buryo bugaragarira buri wese 

Bamwe mu bakozi ba RFL, Rtd ACP Dr Sinayobye François na Dr. Karangwa Charles bafashe ifoto y'urwibutso


AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieur-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114154/dr-sinayobye-francois-yahererekanyije-ububasha-na-dr-karangwa-charles-wamusimbuye-ku-buyob-114154.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)