Ejo nibwo hakinwe imikino isoza umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere, ku makipe y'ibigugu nta gutungurana kwabayeho yose yaratsinze uretse Rayon Sports yatsinzwe ku wa Gatandatu.
Nyuma y'imikino 3 yabaye ku wa Gatandatu y'umunsi wa 16 uwo Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS 1-0, Kiyovu Sports igatsinda Gorilla 2-1 na Gasogi United yatsinze Marines 3-2, imikino yari yakomeje ejo hashize hakinwa imikino yari isigaye.
I Rubavu habereye umukino Rutsiro yakiriyemo Etincelles, umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Etincelles ku busa bwa Rutsiro ni mu gihe mu Bugesera, Bugesera FC yanganyije na Musanze FC 0-0.
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yari yerekeje i Gicumbi gukina na Gicumbi FC, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yaje kubyitwaramo neza itsinda ibitego 2-0 byose bya Byiringiro Lague.
Kuri Stade Regional AS Kigali yari yakiriye ndetse inanyagira Espoir ibitego 4-0, ni ibitego byatsinzwe na Haruna Niyonzima wafunguye amazamu ku munota wa 8, Ahoyikuye Jean Paul asyiramo icya 2 ku munota wa 13, Rugirayabo Hassan atsinda icya 3 ku munota wa 71 ni mu gihe Tchabalala yatsinze icya 4 ku munota wa 74.
Hahise hakurikiraho umukino wa Police FC na Etoile del'Est wabaye saa 18h ku itara, ni umukino iyi kipe y'Iburasirazuba yahuye n'uruva gusenya kuko yahanyagiriwe ibitego 6-0.
Ku munota wa 17 Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu kuri kufura, nyuma y'umunota umwe gusa, Ndayishimiye Antoine Dominique yashyizemo icya 2, uyu mukinnyi yaje gutsinda icya 3 ku munota wa 48, ni mu gihe Twizerimana Onesme winjiye mu kibuga asimbura yatsinze 3 byakurikiyeho ku munota wa 66, 79 na 87.
APR FC niyo iyoboye urutonde na 37, Kiyovu Sports ifite 32, AS Kigali 27, Rayon Sports 26 inganya na Police FC na MUkura VS ziyikurikiye. Gicumbi ifite 12 na Gorilla ifite 11 nizo ziri mu murongo utukura