Uwari ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru uregwa ruswa yavuze ko yagambaniwe n'uwari Mayor #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Uzarazi Evode araburana urubanza rw'ubujurire mu Rukiko Rukuru rufite icyicaro i Nyanza aho Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagize umwere uregwa ku cyaha cyo gukoresha ububasha umuntu afite mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa na we ubwe yiyemereye ko yakiriye Frw 500, 000 bufata ko yari ruswa.

Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko ko rukwiye kwita ku batangabuhamya Nyiraneza Rose wahoze ari Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru (ubu na we arafunzwe yavuzweho kunyereza umutungo), uwahoze ari Mayor w'akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (ubu ni Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba) na Gashema Janvier ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, ubuhamya bwabo bwose bushinja uyu uregwa ko yakoze icyaha.

Ubushinjacyaha kandi burabishingira ko uregwa na we akimara kumva ko hari ibyo ari gukekwaho yahise yandika ibaruwa asezera ku kazi.

Ubushinjacyaha buti 'Urukiko mu gihe ruziherera ruzahamye uregwa icyaha ahabwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 anatange ihazabu ya miliyoni 18,6Frw.'

Evode Uzarazi yiregura ku byaha aregwa, yavuze ko ibyo yakorewe kari akagambane. Yavuze ko we yize ubuzima ariko nubwo yari agizwe ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru, ntaho yari ahuriye na byo kuko yize ubuzima.

Ati 'Nta mahugurwa nahawe byibura ngo nkore ibyo nzi.'

Evode aravuga ko ubuhamya bwa Nyiraneza Rose (ufunzwe ubu) butahabwa agaciro kuko bwuzuyemo ibinyoma.

Ati 'Uwo nari mukuriye kandi hari ibyo yakekwagaho byo kunyereza umutungo ku Kigo Nderabuzima, kandi yaranabihaniwe ubu arafunzwe.'

Yavuze ko ubuhamya bwa Francois Habitegeko (wari Mayor) butahabwa agaciro kuko na we ubwe yivugiye ko ibyo yabwiwe yabibwiwe na Rose Nyiraneza.

Naho ubuhamya bwa Janvier Gashema yasabye ko budakwiye guhabwa agaciro kuko Gashema yashakaga ko hari mwene wabo (na Gashema) wagira ngo ayobore Ikigo Nderabuzima, Evode we akanga kubyemera kuko uwo atari yujuje ibisabwa.

Evode yongeyeho ko Frw 500, 000 yakiriye yari yayatumwe n'uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere (Ruzima Serge na we arafunzwe), ngo ayamuzanire ayakuye mu Karere ka Huye (Evode yari avuye Nyaruguru yerekeza i Kigali).

Evode akavuga ko ayo mafaranga yayahaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere atazi niba yari ruswa, avuga ko yayahawe n'umuntu Gitifu yari yamutumyeho atamuzi.

Ati 'Ibyiswe ruswa byahimbwe na Habitegeko na Gashema.'

Evode yakomeje avuga ko avuye mu kiruhuko (congé) yategetswe n'ubuyobozi bw'Akarere, aratotezwa abwirwa kwegura ku mirimo ye, ngo si we wabyibwirije.

Umwunganizi wa Evode yabwiye Urukiko ko hakwiye gusuzumwa icyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira, anongeraho ko ubujurire bw'Ubushinjacyaha bwaje butinze.

Umucamanza yategetse ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyaruguru (Ruzima Serge ufunzwe) yazaza akagira icyo avuga kuri ariya Frw 500, 000 kuko na we avugwaho kumenya ibyayo.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-ukuriye-amasoko-mu-Karere-ka-Nyaruguru-uregwa-ruswa-yavuze-ko-yagambaniwe-n-uwari-Mayor

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)