Urusaku rw'amasasu rwumvikanye mu mujyi wakiriye igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
 Muri sitade zirimo kuberaho imikino y
Muri sitade zirimo kuberaho imikino y'igikombe cya Afurika muri Kameruni, sitade ya Limbe iherereye mu gace kavugwamo umutekano muke, ariko hari izindi ebyiri ari zo Douala na Bafoussam na zo ziri hafi y'ahakunze kuvugwa ibikorwa bihungabanya umutekano

Imikino y'igikombe cya Afurika n'ubwo yatangiye ku Cyumweru tariki 9 Mutarama, hari impungenge z'umutekano cyane cyane mu ntara zo mu Burengerazuba bwa Kameruni aho abashaka kwiyomora ku gihugu batahwemye kugaba ibitero byahitanye benshi mu basivile kuva mu mwaka wa 2017.

Muri uyu mujyi wa Buea hari kubarizwa amakipe y'ibihugu bya Mali, Gambiya, Tuniziya na Moritaniya, biri mu itsinda F, ndetse nk'uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni uko ibi byatumye ikipe ya Mali idakora imyitozo yateguraga umukino wayihuje na Tunisia.

Umujyi wa Buea uri mu ntera kandi y'isaha imwe umuntu agenda n'imodoka avuye mu mujyi wa Limbe uherereye ku nkengero z'inyanja ya Atlantika aho imikino ibiri yo mu itsinda F yabereye ku wa gatatu hagati ya Mali yatsindaga Tuniziya igitego kimwe kubusa na Moritaniya na Gambiya umukino warangiye Gambiya itsinze kimwe ku busa.

Daily Mail yatangaje ko abantu 2, ari bo baguye muri uko kurasana kw'abahanganye na Leta.

Abarwanyi bavuga ururimi rw'Icyongereza baherereye mu Burengerazuba kuva muri 2017, barashaka gushyiraho igihugu cyabo cyitwa Ambazoniya. Bakitandukanya na Leta igizwe n'abavuga ururimi rw'Igifaransa.

Kuva icyo gihe imirwano hagati y'abashaka kwiyomora ku gihugu n'ingabo za Leta imaze guhitana abantu batari munsi y'ibihumbi bitatu (3,000), ituma abantu bagera ku miliyoni bahunga.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/urusaku-rw-amasasu-rwumvikanye-mu-mujyi-wakiriye-igikombe-cya-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)