Umuhanzi Junior ari mugahinda gakomeye nyuma yo kubura umukunzi we uherutse Kwitaba Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Alex Mbaraga uzwi ku izina rya Junior ari mu gahinda gakomeye ko kubura umukunzi we Umuringa Liliane watabarutse tariki ya 10 Mutarama 2022 azize urupfu rutunguranye.

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru , uyu muhanzi yatangaje ko atabuze umukunzi gusa ahubwo yabuze inshuti ye magara.

Junior 'Ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ibiri, ntitwakunze kubishyira mu itangazamakuru ariko yari uw'ingenzi kuri njye. Si ibintu byo kwakira vuba kuko ni nk'ubuzima bwanjye bwabuze ubundi buzima.'

Umuringa yajyanywe mu bitaro ku wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, yitaba Imana nyuma y'iminsi ibiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-junior-ari-mugahinda-gakomeye-nyuma-yo-kubura-umukunzi-we-uherutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)