UN igiye gutumira mu biganiro abashyamiranye muri Sudani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango w'Abibumbye wari washoboye kongera kugarura Minisitiri w'Intebe, Abdalla Hamdok, nyuma yo kuganira n'impande zombi ariko uyu yeguye mu cyumweru gishize, bituma hongera kuvuka icyoba no kutamenya aho Sudani yerekeza mu bya politiki, mu gihe kiri imbere no mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.

Amatsinda y'abashyigikiye demokarasi batemera imitegekere ya gisirikare, yatangije imyigaragambyo ashyize imbere kutagirana ibiganiro n'abahiritse ubutegetsi.

Byakurikiwe n'ibikorwa by'inzego z'umutekano zigerageza guhosha iyo myigaragambyo imaze kugwamo abagera kuri 60.

Abahanga mu bya politiki baravuga ko haramutse hatabayeho gahunda ihamye yo kuyobora inzibacyuho igeza igihugu ku matora yemewe kandi yizewe, umutekano imbere muri sudani no mu karere iherereyemo ushobora kurushaho kuzamba.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/un-igiye-gutumira-mu-biganiro-abashyamiranye-muri-sudani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)