Umusore yahuruje imbaga y'abantu ubwo yaririmbaga indirimbo nshya ya The Ben na Diamond Platinumz (Videwo ) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore wo mu gihugu cya Kenya yahuruje abatarage bari bibereye mu mirimo yabo kubera ukuntu yaririmbaga indirimbo yitwa 'Why'.

Uyu musore yaje kuri moto, ageze ahantu hateraniya abantu avaho atangira kugenda n'amaguru aririmba mu ijwi riranguruye.

Ubwo yaririmbaga iyo ndirimbo, abantu bose bari begereye aho yaririmbiraga byatangiye kuza kumva inganzo y'uwo musore.

Uyu musore kandi ubwo yaririmbaga indirimbo ya Diamond Platinumz na The Ben bise 'Why' yanguzagamo akanabyina.

Iyo ndirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond Platinumz niyo ifite agahigo ko kuzuza abayirebye barenga miliyoni imwe mu munsi umwe kuri youtube mu Rwanda hose.

Reba amashusho y'uwo musore 

 

 



Source : https://yegob.rw/umusore-yahuruje-imbaga-yabantu-ubwo-yaririmbaga-indirimbo-nshya-ya-the-ben-na-diamond-platinumz-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)