Umukobwa yavuze uburyo Papa we yamusabye ko babyarana kugirango amusubize mu ishuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Joyce avugako papa we umubyara yamusabye ko babyarana umwana wa 2 kugirango amusubiza mwishuri. Ibi yabitangarije mu kigabiro yakoranye na chanel ya YouTube yitwa Lynn Ngugi.

Muri iki kiganiro Joyce avugako akiri muto cyane papa we yamuteraga ubwoba akamukurikira mpaka mu cyumba Ari kwiyambura imyenda ku buryo Hari nigihe yavaga murugo akagaruka nyina Ari mu rugo. Joyce avugako se yaje kujya aryamana nawe bigera naho amutera inda, ubu umwana afite imyaka 8.

Avugako yabanye nubwoba bwinshi cyane ko atigeze abwira Mama we se wumwana. Joyce yakomeje guhishira papa we kugeza igihe yamusabye ko babyarana umwana wa 2. Se akimara kumusaba ko babyarana umwana wa 2 yahise afata icyemezo cyo kujyana se mu nkiko. Ubu se arafunze Nyuma yuko icyaha cyamuhamye ndetse Joyce avugako imyaka 15 ihagije ukurikije uburemere bwicyaha yakorewe.



Source : https://yegob.rw/umukobwa-yavuze-uburyo-papa-we-yamusabye-ko-babyarana-kugirango-amusubiza-mu-ishuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)