Header Ads Widget

Technology

Umukobwa araririra mu myotsi nyuma y'imyaka 24 yarabuze umutereta afite agatubutse.. – YEGOB #rwanda #RwOT

Umukobwa y'imyaka 24 ari mu gahinda kenshi kubera ko muri iyi myaka yose yabuze uwamubaza izina.

Uyu mwari avuga ko nyirasenge yamubajije niba afite umukunzi amusubiza ko ntawe afite biramutangaza, amugira inama yo kujya atembera akanasohoka agahura n' aba'ore n'abagabo ariko nabyo ntacyo byatanze.

Agira ati 'Ndi mwiza, kandi nteye neza ntabwo nanutse cyane kandi nta nubwo mbyibushye cyane. Mfite n'amafaranga. Abo mu muryango iyo mbabwiye ko nta mukunzi mfite nabo birabacanga ntibumve impamvu ntawe ndabona'.

Uyu mukobwa utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara avuga ko umushoferi we Zuber yigeze kumubaza niba afite umukunzi, asanze ntawe afite aho kumusaba ko bakundana amubwira ko azamubona birangirira aho.

Ati 'Ese kuba ndi mwiza nkaba mfite n'amafaranga byaba impamvu yo kutabona umukunzi. Ubonye ngo mbure n'umusaza ubwira ko akunda kandi abantu bose duhuye bambwira ko ndi mwiza'.

Uyu mwari avuga ko bimurambiye kubaho adafite umukunzi. Jya ahandikirwa ibitekerezo umugire inama yatuma abona umukunzi.



Source : https://yegob.rw/umukobwa-araririra-mu-myotsi-nyuma-yimyaka-24-yarabuze-umutereta-afite-agatubutse/

Post a Comment

0 Comments

Nature