Uko byagendekeye Abanyarwanda baherutse gufatirwa mu Burundi bikavugwa ko bahunze inkingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineri w'Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, yasobanuye ko bagiye bafatwa bagasabwa kwipimisha Coronavirus ngo babone kwinjira mu Burundi, na byo bakabyanga kubera imyemerere yabo ishingiye ku idini.

Ati 'Twarababonye tumenya ko batemera urukingo. Abantu rero bananyuze mu rufunzo rw'Akanyaru, bakanyura ahantu hatazwi, iyo baca ahazwi bari gupimwa. Twabonye ko bafite imyumvire inyuranyije n'amategeko y'u Burundi yo kwirinda icyorezo.'

'Ni yo mpamvu twahisemo kubashyikiriza u Rwanda. Nabonye ari Abanyarwanda kandi binjiye binyuranyije n'Amategeko.'

Hatungimana yavuze ko bamwe bashyikirijwe Intara y'Amajyepfo kuko baje 'baturutse muri Nyanza'. Abandi banyujijwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uri mu Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yemereye IGIHE ko hakiriwe Abanyarwanda 10 mu cyumweru gishize banyujijwe kuri uwo mupaka, avuga ko bari abo mu Turere twa Ruhango, Gisagara na Nyanza.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda u Burundi bwashyikirije u Rwanda nta mwihariko ubatandukanya n'abandi basanzwe bafatwa barenze imbibi mu buryo butemewe, ibintu bibaho kenshi kandi hakaba hari n'Abarundi basubizwayo byagenze bityo.

Yavuze ko bane biyongera kuri abo 10 bagaruwe banyujijwe ku Kanyaru mu Ukuboza 2021.

Ati 'Nk'abaturanyi baturiye umupaka hakunda kubaho ibyaha byo kuwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ariko binajyanye n'imibanire ndetse n'amasano aba ari hagati yabo. Usanga barashakanye bamwe bagatura hakurya abandi hakuno, ku buryo kwambuka umupaka bitemewe ari ikintu gikunda kugaragara.'

Yasobanuye ko kuvuga ngo 'abaturage bahunze inkingo' atemeranya na byo kuko Abaturarwanda bigishwa bakanikingiza ku bushake babanje kubisinyira.

Yagize ati 'Nta gahato bashyirwaho, [kwikingiza] ni ubushake. Ahubwo imbaraga zishyirwa mu kwigisha abantu bagasobanukirwa akamaro k'urukingo. […] Iyo umuntu yambutse kubera impamvu ze runaka ashobora kuvuga ibyo ari byo byose ashaka, akaba yavuga wenda ko ari ugutinya urukingo cyangwa ikindi kitari cyo.'

'Ibyo bigumya gusuzumwa ariko nkeka ko nta muturage ukwiye guhunga kubera urukingo kuko urukingo ni ubuzima rukanaba inyungu ku warwiteje mu kurushaho kugabanya ubwandu no kongera ubwirinzi bw'umubiri we.'

Mu Ukwakira 2021 Guverineri w'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, n'uw'Amajyepfo Kayitesi Alice, bagiranye ibiganiro na Guverineri w'Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert n'uw'iya Muyinga, Barutwanayo Jean Claude.

Hibanzwe ku guhanahana amakuru ajyanye n'umutekano no kurwanya magendu, kwigisha abaturiye imipaka bagasobanukirwa imikoreshereze yayo n'imbibi no gufatanya kurwanya COVID-19 yugarije Isi.

Urufunzo rw'Umugezi w'Akanyaru utandukanya Amajyepfo y'u Rwanda n'u Burundi wakunze kuba indiri y'abambuka imbibi binyuranyije n'amategeko ku mpande zombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byagendekeye-abanyarwanda-baherutse-gufatirwa-mu-burundi-bikavugwa-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)