Shyaka Gilbert wari warahunze igihugu, yagarutse ahishura imikoranire ya Uganda n'abarwanya u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shyaka yashinze "Youtube channel" yitwa 'Ijwi ry'Imfubyi' akajya ayitangiraho ibiganiro biri mu mujyo w'ibimaze kumenyerwa ku banenga u Rwanda.

Uyu mugabo w'imyaka 30, yari yavuye mu Rwanda atorokeshejwe n'Umunyarwandakazi witwa Eugénie Muhayimana, utuye i New Castle mu Bwongereza, usanzwe akorana na CMI.

Ubusanzwe Shyaka afite umugore n'abana babiri batuye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi. Ni naho yavukiye ari naho twamusanze nyuma yo kugaruka mu Rwanda.

Inkuru z'uko yaburiwe irengero ashimuswe zatangiye kuvugwa muri Kamena 2021, zadukanywe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda.

Uko byatangiye…

Muri Mata 2021, Shyaka yakoranye ikiganiro na shene ya YouTube ya 'Umurabyo TV' ya Uwimana Nkusi Agnes unengwa ko akora ibiganiro bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Shyaka yavuze ko yahamagawe bwa mbere na Uwimana amusaba ko bakorana ikiganiro kuri YouTube ariko agezeyo atangira kumubwira ibyo aza kuvuga anamwizeza ubufasha bw'amafaranga.

Ati 'Cyuma Hassan ni we wamuhaye nimero yanjye, arampamagara anyizeza ko nidukorana ikiganiro bazamfasha bakampa amafaranga. Yarampamagaye njya hariya muri RMC [i Remera], akambwira ati nutavuga gutya ntacyo ndakumarira, njyaho mvuga uko yambwiye.'

Yakomeje agira ati 'Agnes Uwimana niwe muntu wa mbere wanyigishije kuvuga iby'Abahutu n'Abatutsi. Ntangiye kuvuga nibwo natanze nimero zanjye, abantu batangira kumpamagara banyoherereza amafaranga, abenshi babaga bari mu mahanga.'

Avuga ko nyuma yo gukora icyo kiganiro atongeye gusubira mu kazi yakoraga k'ubwubatsi, ahubwo yatangiye kujya yitaba telefone za buri munsi z'abantu batandukanye barimo abamwizeza kumufasha n'abamuha amafaranga.

Mu bamwoherereje amafaranga harimo na Eugénie Muhayimana wamuhamagaye amubwira ko yabonye ikiganiro cye akumva ashaka kumufasha ndetse muri icyo gihe yahise amwoherereza ama- pounds 50 [agera ku bihumbi 70Frw].

Shyaka ati 'Yarampamagaye [Eugénie Muhayimana], nk'uko abandi bari bamaze iminsi bampamagara, ambwira ko yakunze ikiganiro nakoze, bityo ashaka kumpa amafaranga, ubwo anyoherereza ama-pounds 50 ayanyujije kuri konti y'umugore wanjye iri muri BK.'

Muhayimana yakomeje kujya amuvugisha umunsi ku munsi kugeza n'ubwo yamusabye ko yazamwubakira inzu muri Kigali.

Shyaka ati 'Yakomeje kujya amba hafi akampamagara kenshi ku buryo buri munsi twavuganaga amasaha menshi, ambwira amateka ye, ndetse biza kugera n'ubwo ansaba ko namuhuza na mukuru wanjye ndetse n'umugore wanjye, ndabahuza muha nimero za telefone zabo bakajya bavugana.'

Avuga ko igihe cyaje kugera Muhayimana amugira inama yo gufungura YouTube Channel akajya ashyiraho indirimbo n'ibiganiro bivuganira 'abababaye'.

Ati 'Kuva ubwo nafunguye YouTube Channel nyita 'Ijwi ry'Imfubyi' ntangira kujya nyuzaho ibiganiro. Ubwo telefone nari mfite yari nto ariko nyuma ayo mafaranga abantu banyoherezaga hari uwampaye ibihumbi 100 Frw mpita nongeraho andi ngura telefone nziza ari nayo nifashishaga mfata ibiganiro nkabishyira kuri YouTube.'

Uko umugambi wo gutoroka wacuzwe

Muhayimana Eugénie yakomeje kujya ahamagara Shyaka umunsi ku munsi, ariko mu biganiro bagiranaga agakunda kumubwira ko mu Rwanda bazamugirira nabi, bakamushimuta.

Shyaka ati 'Yakundaga kumbwira ngo bazagushimuta, bazakwica, cyangwa bagufunge. Ibi ariko hari n'abandi bantu bajyaga banyandikira bari hanze, harimo n'abangaga kumbwira amazina yabo."

Yakomeje agira ati 'Hagati ya tariki 1 na 25 Kamena [Muhayimana] yatangiye kumbwira ko ngomba guhunga nkava mu gihugu kuko bagiye kunyica, ariko ubwo namubazaga uko nzahunga akambwira ko azaza tugasezerana ubundi akanjyana mu Bwongereza.'

Shyaka avuga ko yaje guhakanira uwo mugore yabonaga ko akuze, ibyo byanze, hakurikiraho umugambi wo kumufasha gutoroka akajya mu gihugu cyo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Muhayimana yatangiye kubwira Shyaka ko agomba gushaka uruhushya rw'inzira, ariko aza gutinda kurubona ari nabwo yatangiye kumubwira ko agiye kumufasha gutoroka vuba kugira ngo atazashimutwa.

Shyaka ati 'Yarambwiraga ati ' wowe ntugire ikibazo' hari abantu benshi dufasha kwambuka bakagenda bakajya muri Uganda. Aho kugira ngo ugume aho bagushimute, wowe umbwira mbigufashemo ugende.'

Yakomeje agira ati 'Yageze ubwo ambwira ngo nitegure nzagende ngere i Musanze, ubundi bamfashe kwambuka njya muri Uganda.'

Ni ibintu Shyaka yabwiye umugore we, ariko umugore aramwangira amubwira ko ahubwo bazajya i Gatuna akaba ariho banyura.

Byageze ku wa 22 Kanama 2021, Shyaka wari uri i Kigali [icyo gihe abana be bari bari kwa Nyirakuru wabo, ubwo ni Mama wa Shyaka], yafashe umugore we berekeza i Gicumbi bakomeza ku mupaka wa Gatuna.

Shyaka ati 'Twageze i Gatuna njye nari mfite indangamuntu ariko umugore wanjye ntayo yari afite, ni nabwo abakozi bashinzwe umupaka bamufashe njyewe mpita mbacika ndaza ndara i Byumba mu gitondo cya kare mbyuka njya i Musanze nk'uko Muhayimana yari yabimbwiye.'

Yakomeje agira ati 'Nageze i Musanze mpasanga umumotari ahita anshyira kuri moto turagenda tugera ahantu nanjye ntazi.

'Aranjyana ntabwo nari nzi aho njya, namuhaye 5000 Frw, angarurira 1000 Frw, aranjyana anshyikiriza umugabo muremure wirabura, nawe aranjyana ampa abandi bana babiri bafite hagati y'imyaka 14 na 16, barambwira bati dukurikire. Turiruka, duca mu rutoki rwinshi, duca mu makoro turakomeza turagenda kure.'

Icyo gihe ariko ngo Shyaka yari yahawe nimero ya telefone y'umugore uri i Kampala ari nawe yagombaga kujya kureba nk'uko Muhayimana yari yabimubwiye.

Shyaka avuga ko abo bana bamujyanye neza bamugeza ahantu bahuriye n'abandi bantu bafite forode za kanyanga n'imyenda, abo bahise bamubwira ko yahageze.

Ati 'Uwo nahuye na we yaranjyanye angeza iwe anjyana mu Mujyi wa Kisoro, ubwo menya ko nageze muri Uganda.'

Uyu mugabo yavuye imuzi umugambi wose watumye atoroka igihugu

Uko yaje kwisanga muri CMI

Kuva i Musanze, Shyaka yagiye aherekekanywa n'abantu batandukanye, umwe amugeza ahantu akahasanga abandi bagomba kumugeza ahandi kurinda ageze mu nkuta z'inyubako z'Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda [CMI].

Ubwo yageraga mu Mujyi wa Kisoro, yakiriwe n'umuntu witwa 'Boy' aramujyana amugeza mu rugo rurimo abantu benshi, bavuga ikinyarwanda.

Ati 'Boy ubanza ariko kazi akora kuko yari afite abantu benshi, arabanza atwara aba mbere nanjye nza kugerwaho, arantwara angeza kuri sitasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Kisoro.'

Yakomeje agira ati 'Nageze aho ntangira guhamagara Muhayimana Eugénie, mubwira ko ntangiye kugira ikibazo. Ariko yahise avugana n'abo bantu twari turi kumwe bantwaye, barankomezanya bangeza ahantu hitwa Kyabira.'

Ku rundi ruhande ariko, ngo Muhayimana Eugénie yari yategetse Shyaka ko aho azajya agera hose agomba kuvuga ko ari mushiki we.

Shyaka avuga aho Kyabira yababwiye ko yaje ahunze u Rwanda kuko bashakaga kumugirira nabi kubera ibiganiro yanyuzaga kuri YouTube.

Ku wa 23 Kamena 2021, nibwo yatwawe ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, araharara bukeye aza kuhavanwa yerekezwa ahandi hantu.

Kuva Kisoro yari atwawe mu modoka imeze nka 'Pandagari', agenda aherekejwe n'abasirikare babiri barimo n'uwari ufite ipeti rya Captain.

Avuga ko yakoze urugendo rungana n'amasaha agera kuri abiri, mu ijoro ry'igicuku, aho bamushyize mu kigo cya gisirikare atabashije kumenya izina ryacyo.

Ati 'Baranjyanye bangejeyo nkumva barimo kuvuga mu cyongereza ko bamaze kumpererekanya, ariko hari harimo umukobwa w'umusirikare akajya ambaza niba ndi umunyamakuru cyangwa ndi intasi.'

Yakomeje agira ati 'Ubwo abari banzanye bansize aho, mpita njya mu modoka yindi abandi baranjyana bangeza mu kindi kigo kirimo abantu benshi bafunze, bigaragara ko harimo n'Abanyarwanda, noneho uwangejejeyo yahise abwira abandi basirikare twahasanze ko ntari 'Umunyabyaha'.'

Avuga ko abari bamujyanye baje kumusiga muri icyo kigo, asigara afungiye mu cyumba gito cyahozemo ubwiherero.

Ati 'Aho nibuka nanyuze ni ku muhanda wa Makerere, nanyuze kuri Kaminuza ya Makerere, barantwara bangeza muri icyo kigo mbona abantu benshi baryamye. Mpageze baravuga ngo uyu muntu ntabwo ari umunyabyaha.'

Yakomeje agira ati 'Bahise bamfata banshyira mu cyumba gito cyane cy'ahantu hahoze ubwiherero, ubwo bahise banzanira na matelas ndaryama, ariko abanzanye bari bagiye. Bukeye banzaniye igikoma, saa sita banzanira akawunga ndetse na nimugoroba.'

Nyuma y'iminsi itatu aba muri icyo cyumba, haje kuza umusirikare aramufungurira aramusohora amujyana mu nyubako hejuru bamushyira umusirikare witwa Captain Habyarimana John.

Ati 'Mu gihe cyose nari maze ndi aho hantu, niwe muntu wa mbere nari numvise uvuga Ikinyarwanda.Ubwo namugeze imbere, arambwira ati waje hano, bampaye dosiye yawe, ambaza uko naje hano [....] ubwo ntangira inkuru y'uko nari mbayeho mu Rwanda, uko nahavuye n'ibindi byose.'

Shyaka avuga ko nyuma y'ibyumweru bibiri batangiye kumuzanira telefone akavugana na Muhayimana, gusa ngo icyo gihe telefone ye bari barayisibyemo ibintu byose hasigayemo nimero ya Muhayimana yonyine.

Ati 'Ubwo Muhayimana yatangiye kumbwira ko uwo mugabo [Captain Habyarimana John] yamuhaye amafaranga ko azamfunga neza ndetse ko nta kindi kibazo nzagira.'

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe muri Uganda, byahaye icyemezo cy'ubuhunzi Shyaka Gilbert, ntabwo yigeze agisaba ahubwo byose byakozwe na Muhayimana Eugenie uba mu Bwongereza

Minisitiri w'Intebe yamuhaye ibyangombwa by'ubuhunzi

Ubwo IGIHE yasuraga Shyaka Gilbert mu rugo rwe i Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, yatweretse ibyangombwa by'ubuhunzi yahawe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Uganda.

Avuga ko nyuma yo kumara iminsi 68 [kuva avuye mu Rwanda kugeza 29 Ukwakira 2021], yagiye akoreshwa ibazwa mu bihe bitandukanye, Captain Habyarimana akamubaza iby'uko yahunze u Rwanda n'ibindi. Byaje kugera aho abona abantu baje kumutwara abona bamugejeje ahitwa kuri OPM [Office of the Prime Minister].

Gusa ubwo yageraga ku Biro bya Minisitiri w'Intebe ntabwo yongeye gusubizwa muri ya nyubako ya CMI, ahubwo yaje kujyanwa kurara muri 'Lodge'.

Ati 'Ubwo baramfashe baransohora, banshyira mu modoka ndinzwe n'abasirikare babiri bafite imbunda nto, turagenda tugera kuri OPM, bamfata ibikumwe na sinya bambaza n'andi makuru yanjye yose.'

'Uko kunkura muri CMI bakanjyana muri OPM gufata icyo cyemezo cy'impunzi ni Muhayimana wabipangaga sinzi uko byagendaga. Njyewe nabonye ngenda mfata icyemezo gusa byose byabaga byarateguwe.'

Yakomeje agira ati 'Ubwo ariko ntabwo nongeye gusubira muri CMI kuko bahise banyereka uwitwa Major John Nawamanya. Ubwo yaramfashe anjyana muri Lodge ntabwo nongeye gusubira muri CMI.'

Shyaka avuga ko kuva icyo gihe yahise asubizwa telefone ye, ahabwa icyangombwa cy'usaba ubuhunzi, gitangwa na Minisitiri w'Intebe, atangira kujya akigenderaho.

Muri icyo gihe akimara gufata telefone nibwo yatangiye kubona abantu bamuhamagara, barimo Matata Joseph, Freeman Bikorwa n'abandi bamusabaga gukora ibiganiro asebya u Rwanda.

Ati 'Muhayimana ubwo yatangiye kumbwira ati ngaho rero genda uvuge ibyo wari waratinye kuvuga ukiri mu Rwanda. Ibyangombwa urabifite, ugiye kugenda ubane n'abana bawe ariko nawe ujye uvuga ibyo ushaka wibereye aho muri Uganda.'

Ibi ariko byabaga, ari nako Muhayimana yari yaramaze gutorokesha abana ba Shyaka, baravuye mu Rwanda baramaze kugera muri Uganda ndetse icyo gihe bahise bamujyana aho abana be bari ari nabwo yahise atangira gushaka uko ataha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shyaka-gilbert-wari-warahunze-igihugu-yagarutse-ahishura-imikoranire-ya-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)