RIB yataye muri yombi ukekwaho gukoresha PhD y'impimbano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ngo yari yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yakomeje 'yihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano by'umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n'abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n'umusaruro bitezweho ntuboneke.'

Mu gihe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyahama uyu mugabo yahanishwa igihano cy'igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

RIB yataye muri yombi ukekwaho gukoresha PhD y'impimbano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-ukekwaho-gukoresha-phd-y-impimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)