Ntabwo wabwira umuntu none ngo uzajye kwiga ejo-Mineduc ku itangira ry'amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabwiriza mashya agenga ikumirwa ry'ubwandu bwa Covid-19, agaragaza ko igihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri wa 2021/2022 kizatangira hakurikijwe ingengabihe isanzwe.

Itangazo ry'aya mabwiriza ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022 ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Ingengabihe y'umwaka w'amashuri wa 2021/2022 igena ko igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022. Ni nako bizagenda nk'uko iri tangazo ribivuga.

Riti 'Amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe yari isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y'Uburezi.'

Ubusanzwe abanyeshuri bamenyeshwa gahunda y'itangira ry'amashuri n'uko ingendo zizakorwa mbere bitewe n'uko hari abakora iza kure kugira ngo bagere aho biga ndetse n'indi myiteguro basabwa cyangwa ibigo bigaho bikora.

Mbere y'uko iri tangazo rijya ahagaragara, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu gutangaza gahunda y'ingendo n'itangira ry'amasomo harebwa no ku bisabwa kugira ngo umunyeshuri abe yagera aho yiga ndetse n'imyiteguro ikenerwa.

Ati 'Iyo gahunda nituyitangaza ibyo byose tuzaba twabirebyeho, ntabwo turi bubwire umuntu none ngo uzajye kwiga ejo. Erega natwe tuba turi kubitekereza. Twareba tukavuga ngo ni iki gishoboka, kubera ko hari n'ibigomba gutegurwa, aho bazajya…byose birategurwa.'

Minisitiri w'Intebe yavuze ko nta mpinduka ku bijyanye n'itangira ry'amashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wabwira-umuntu-none-ngo-uzajye-kwiga-ejo-mineduc-ku-itangira-ry-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)