Huye: Mu matongo yo mu 'Cyarabu' hagiye kubakwa isoko rya kijyambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 'Cyarabu' hamaze igihe kirenga imyaka 10 ikibazo cyaho kivugwa kuko bamwe mu hafite ibibanza bananiwe kubyubaka ku buryo ubu igice kimwe ari amatongo.

Hagiye hafatwa ingamba zitandukanye ngo havugururwe ariko bikagorana dore ko no muri Nzeri 2020 Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yahasuye asaba ko abahafite ibibanza babyubaka vuba kuko hashize igihe kirekire bahawe ibyangombwa, batabikora bakabyamburwa bigahabwa abandi babibyaza umusaruro.

Gusa byakomeje gusa n'ibigorana kuko kugeza ubu hari ibibanza bigera kuri 11 bitubatse.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, asobanura ko kugeza ubu hari imishinga yo kuhubaka yatangiye.

Ati 'Mu Cyarabu harimo imishinga dufite yabonewe n'ibyangombwa, ibiri irimo gushyirwa mu bikorwa navho indi itatu izatangira mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2022 kugira ngo bahabyaze umusaruro.'

Yakomeje avuga ko muri iyo mishinga itatu igiye gushyirwa mu bikorwa harimo uwo kwagura isoko rya kijyambere rya Huye.

Ati 'Harimo n'igikorwaremezo kizubakwa cyongera ubushobozi bwa ririya soko rya Ingenzi n'ubundi abubatse ririya soko bashaka kongera ubushobozi bwaryo kandi bazubaka muri biriya bibanza biri mu Cyarabu.'

Yavuze ko gahunda yo kubyaza umusaruro ibibanza biri mu Cyarabu ihari nubwo bitagenda ku muvuduko wifuzwa bishingiye ku bukungu n'ibihe bitoroshye byo kwirinda Covid-19 ndetse no kuba abantu bagomba gushaka ubushobozi.

Sebutege yavuze ko by'umwihariko hari ibibanza biri mu Cyarabu by'abaturage bahoze bahakorera bo muri Oman ariko bagiranye ibiganiro biganisha ku gukemura ikibazo.

Mu 2016 ubwo hafatwaga umwanzuro wo gusaba abafite inzu mu Cyarabu kuzivugurura bakubaka izijyanye n'igihe, hari bamwe babikoze ariko kugeza ubu hari abasenye bahasiga amatongo.

Mu matongo yo mu Cyarabu hagiye kubakwa isoko rya kijyamber
Mu Cyarabu hamaze igihe kirenga imyka 10 ikibazo cyaho kivugwa kuko bamwe mu bahafite ibibanza bananiwe kubyubaka
Bamwe batangiye kuzamura inyubako mu Cyarabu
Imwe mu nyubako yazamuwe mu Cyarabu nyuma y'aho bisabwe ko abahafite ibibanza bavugurura
Hari abahisemo gusiga inzu zihagaze barigendera
Imwe mu nzu z'ubucuruzi ziherutse kuzura mu Cyarabu
Mu Cyarabu haracyari inzu zabaye ibihuku zikeneye kuvugururwa

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mu-matongo-yo-mu-cyarabu-hagiye-kubakwa-isoko-rya-kijyambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)