Izo nyeshyamba zambuwe n'ibikoresho birimo imbunda n'amasasu nk'uko Umuvugizi wa MONUSCO muri Ituri, Jean-Tobie Okala yabitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama.
Intego y'iki gitero kwari ukwirukana inyeshyamba muri ako gace aho zakoraga ibikorwa bibangamiye abaturage b'abasivile kimwe n'abakorera imirayngo nterankunga ifasha abaturage muri zone ya Drodro na Roe.
Mu mirwano yamaze umunsi wose ku wa Kabiri, umusirikare umwe wa MONUSCO bivugwa ko ari we wakomerekejwe n'amasasu ariko ubuzima bwe bukaba bumeze neza kuri ubu.
Icyo ngo cyari igitero cya kabiri MONUSCO yagabye muri ako gace cyafashije mu gushakira inzira imiryango itera inkunga abaturage bababaye yari yarabuze aho imenera.
Ku wa 20 Mutarama ku mugoroba, inyeshyamba za CODECO zagabye igitero ku birindiro by'ingabo za MONUSCO i Roe muri Teritwari ya Djugu. MONUSCO ngo yabashije kurwanya icyo gitero isubiza inyuma abakigabye. Nta bahitnywe na cyo batangajwe.