Pasiteri yakatiwe urwo gupfa ashinjwa gutuka idini ya Islam #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupasiteri w'Abaporotesitanti w'imyaka 58, Zafar Bhatti yakatiwe urwo gupfa azira gutuka Islam.

Zafar yakatiwe n'urukiko rwa Rawalpindi, muri Pakisitani. Anglican Ink yatangaje ko pasiteri ufunzwe kuva mu 2012, yashinjwaga kohereza ubutumwa bugufi bwo gutuka Islam.

Uyu Pasiteri wayoboraga itorero mbere y'ifatwa rye mu 2012, yashinze umuryango utabara imbabare "Jesus World Mission" wo gufasha abakene.

Ifatwa rye ryaje nyuma yuko umuntu utazwi yamureze.

Nubwo yatangaje ko nimero ya SIM yakoreshwaga mu kohereza ubutumwa bugufi itanditswe mu izina rye ahubwo ko yari iy'umugore w'umuyisilamu witwa Ghazala Khan, Zafar, wahakanye inshuro nyinshi ibyo aregwa, yakatiwe igifungo cya burundu ku ya 3 Gicurasi, 2017 hashingiwe ku gika cya 295 (a) na 295 (c) cy'igitabo cy'amategeko ahana ya Pakisitani kubera ubutumwa bugufi bivugwa ko 'butesha agaciro' Intumwa y'Imana Muhamadi na nyina. Umugore nyiri iyo nimero ya telefone yaburanishijwe muri Mata 2013 arekurwa by'agateganyo.

Kuri ubu Zafar ni we mfungwa yafunzwe igihe kinini izira gutukana kandi ni we wa mbere wakatiwe igihano cy'urupfu, cyemejwe n'urukiko ku ya 3 Mutarama.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-yakatiwe-urwo-gupfa-ashinjwa-gutuka-idini-ya-islam

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)