Nyuma y'igitutu gikomeye, Minisiteri ya sipor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 30 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo Minisiteri ya siporo yahagaritse ibikorwa byose bya siporo bigengwa n'ingaga mu buryo bwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Nyuma y'uyu mwanzuro habaye inama zigera kuri 4 harimo n'iyo ku ruhande rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA yavuyemo imyanzuro ikakaye ku ruhande rw'amakipe irimo kuba hamwe no kwipimisha inshuro zigera kuri 4 mu cyumweru.

Nyuma yo kudahuriza hamwe kwa FERWAFA n'amakipe habayeho izindi nama ndetse zanitabiriwe na Minisiteri ya siporo birangira imyanzuro ivuyemo ari iyo gusubukura imikino muri rusange nk'uko bikubiye mu Itangazo ry'iyi Minisiteri ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022 ryateweho umukono na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

Imikino igengwa n'ingaga, yasubukuwe ariko ikazubahiriza amwe mu mabwiriza: Imikino irasubukurwa ariko nta bafana bemewe ku bibuga yaba mu myitozo no mu mikino, amakipe yose asabwe gupimisha abakinnyi ku munsi w'umukino, ndetse ingaga zitegura amarushanwa zikaba arizo zitegura iki gikorwa. Amakipe agomba kujya apimisha abakinnyi rimwe nibura mu gihe kitari icy'umukino ahubwo cy'imyitozo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA rifite inama izarebera hamwe igihe shampiyona izasubukurirwa.

Minisiteri ya siporo yatangaje ko aya mabwiriza yose agomba gutangira gukurikizwa kuva tariki 8 Mutarama 2022, akazamara iminsi 30.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113303/nyuma-yigitutu-gikomeye-minisiteri-ya-siporo-yongeye-guha-rugari-imikino-113303.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)