Ni amateka avuguruye! Serge Iyamuremye na Isr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi ndirimbo 'Urugendo' yasohokanye n'amashusho yayo, Serge na Mbonyi baririmba basaba abantu gukomeza urugendo kuko Imana itajya yivuguruza. Serge Iyamuremye ati: "Waraduhamagaye twe abanyembaraga nke, uradukomeza turakomeye, twakomejwe n'imbaraga zawe nyinshi turakomeye ntitunyeganyezwa". Israel Mbonyi amwuganira agira ati: "Ndabwira abo bose baruhijwe n'ibihe mwakire intashyo z'Umwami ubakunda mukomere kuko arabahetse nta musozi uzabananira".


Serge Iyamuremye atangiranye 2022 indirimbo nshya yakoranye na Israel Mbonyi

Bombi baririmbana inyikirizo bati "Dukomeze urugendo, iyavuze ntiyivuguruza". Bakomeza bahamagarira abanyamasengesho kudacika intege kuko Imana basenga itajya yivuguruza. Bahamya ko "Imana ni iyo kwizerwa, iyavuze ntiyivuguruza, ntimugire ubwoba, iyavuze ntiyivuguruza, ntabwo ijya yivuguruza". Mbonyi asoza atera ati "Dukomeze, iyavuze ntiyivuguruza, dukomeze iyo Mana ntiyivuguruza. Mu misozi, mu mataba, turakomeje, iyo Mana ntiyivuguruza, ntibeshya, iyavuze ntiyivuguruza".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye yatangiye avuga ko ashima Imana mu buryo bukomeye kuba Imana imushoboje we na Mbonyi gushyira hanze iyi ndirimbo. Ati "Ndashimira Imana ku bw'iyi ndirimbo Imana yadushoboje ibyo twifuzaga". Yavuze ko yifuza ko "Iyi ndirimbo yagira icyo ikora ku buzima bw'abantu ndetse abizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza bakomeze urugendo kuko iyavuze iracyahari kandi irakora".

Ubusesenguzi bw'umunyamakuru ku ndirimbo ya Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi: Ni amateka avuguruye


Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Urwo rutare' aherutse gusohora

Gukorana indirimbo kwa Serge na Mbonyi ni amateka avuguruye kuko bitamenyerewe muri Gospel muri iyi minsi kubona abahanzi bakunzwe cyane bakorana indirimbo. Ikindi ni uko Serge abaye umuhanzi wa kabiri ukoranye indirimbo na Israel Mbonyi nyuma ya Aime Uwimana bakoranye 'Indahiro' mu 2018.

Serge na Mbonyi muri iyi minsi bari ku gasongero k'abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel bityo kuba bakoranye indirimbo ari iy'amateka. Ni indirimbo yasamiwe hejuru n'abakunzi ba Gospel nk'ukp babigaragaje mu masaha abiri gusa imaze ku rubuga rwa Youtube aho abarenga 100 bamaze kuyitangaho ibitekerezo mu kugaragaza ko bayikunze cyane, abo harimo Aime Uwimana wavuze ko ari indirimbo nziza cyane, Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, n'abandi.

Serge na Mbonyi ni abaramyi bahagaze neza muri iyi minsi ndetse bari muri bacye baticishije irungu abakunzi babo muri ibi bihe bya Covid-19. Mu ntangiriro za 2020 banahuriye mu gitaramo cyasize amateka akomeye i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba ari igitaramo cyari cyateguwe na Israel Mbonyi agitumiramo Serge Iyamuremye ndetse na Prosper Nkomezi.

Serge Iyamuremye amaze imyaka irenga 10 mu muziki wa Gospel


Serge Iyamuremye arambye muri Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 10, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo 'Arampangige', 'Biramvura', n'izindi yakoze mu bihe bitadukanye zigehembura imitima ya benshi. Afite umwihariko wo gukora indirimbo zituje n'izihuta zigasamirwa hejuru n'abiganjemo urubyiruko. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo ivuguruye 'Yesu agarutse' yaririmbanye na James & Daniella.

Israel Mbonyi wakoranye indirimbo na Serge Iyamuremye, afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Yatumbagirijwe izina n'indirimbo zirimo: 'Ku musaraba', 'Hari ubuzima', 'Ku marembo y'ijuru' 'Ibihe', 'Sinzibagirwa' n'izindi, Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo izo aherutse gushyira hanze nka: 'Baho', 'Urwandiko', 'Urwo rutare', n'izindi.


Serge Iyamuremye akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Yesu agarutse'


Israel Mbonyi yakoranye indirimbo na Serge nyuma ya Aime Uwimana bakoranye mu 2018

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URUGENDO' YA SERGE IYAMUREMYE FT ISRAEL MBONYI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113264/ni-amateka-avuguruye-serge-iyamuremye-na-israel-mbonyi-basohoye-indirimbo-urugendo-ihamya--113264.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)