Aya mafaranga y'inyongera ngo ni azakoreshwa mu kugura imodoka ya 'pickup' izajya yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'ikigo. Biteganyijwe ko buri mubyeyi azatanga ibihumbi 42Frw, gusa yagabanyijwe mu byiciro, aho bazatanga ibihumbi 14 Frw inshuro eshatu.
Aba babyeyi bavuga ko aya mafaranga ari menshi kuko yiyongereye ku mafaranga y'ishuri arenga ibihumbi 90 Frw basanzwe bishyura buri gihembwe.
Nyiransabimana Consolée, uri mu barerera muri iki kigo yavuze ko aya mafaranga yo kugura imodoka ababangamiye.
Ati "Byaratubangamiye kuko kubona amafaranga y'ishuri biratuvuna. Nkatwe urabona turi abaturage bashakisha mu buhinzi. Ubwo rero ntabwo wabona ibihumbi 90 Frw n'ibindi twishyura buri gihembwe ngo ubone n'ayo yandi bongeyeho."
Mu babyeyi barera kuri iri shuri, hari abavuga ko imodoka ya miliyoni 15 Frw iri shuri rishaka kugura ihenze, bagasaba ko iri shuri ryagabanya rikagura iya miliyoni 3 Frw kuko ariyo babona itabahenda. Gusa ababyeyi bifite bo bavuga ko kugura imodoka ya make byateza ikigo igihombo kuko iyo modoka yajya ipfa kenshi.
Hakizimana Jean Bosco, ufite abana babiri biga kuri iki kigo yagize ati "Icyo twifuza ni uko aya mafaranga bayakuraho".
Umuyobozi wa EAV Kivumu TVET School, Byimana Eugène yavuze ko iyi modoka bagiye kugura kimwe mu byo izakora ari ukujya ijyana abanyeshuri kwa muganga.
Ati "Bikunze kutugora. Kano gace nta modoka zibamo, kandi hari ubwo umunyeshuri aba arembye adashobora kwicara mu modoka rusange bikaba ngombwa ko dukodesha bikaduhenda.'
Perezida w'ababyeyi, Faustin Gashema, yavuze ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka ya miliyoni 15 Frw cyatanzwe n'abari mu nama y'ababyeyi yabaye tariki 18 Ukuboza 2021.
Nyuma y'uko iki kigo kibagaragarije ibibazo by'ingutu gifite birimo kuba kibura uko kigeza kwa muganga abana barwaye, no kuba hari ababyeyi batinda koherereza amatike abana babo igihembwe cyarangiye, nibwo ababyeyi bifuje kugura imodoka y'ikigo.
Ati "Igitekerezo cyo kugura imodoka cyatanzwe n'umugore wari wicaye imbere, wavuze ko akurikije uburyo ikigo kiyubatse mu gihe gutoya, nabo(ababyeyi) bifuza gutanga umusanzu bakakigurura imodoka, hanyuma n'abandi babyeyi bari bicaye inyuma ye baragushyigikira. Ndibuka ko umubyeyi w'umugabo wavuze ko amaze gutunga imodoka 27, ariwe wavuze ngo tugomba kugura imodoka ikomeye ya miliyoni nibura 15 Frw.'
Ababyeyi ubwabo ngo bafashe izo miliyoni 15 Frw, bagabanya n'umubare w'abanyeshuri biga kuri iri shuri basanga buri mubyeyi azatanga ibihumbi 42Frw. Kugira ngo biborohere bahisemo kuzayatanga mu byiciro bitatu ni ukuvuga ibihumbi 14 Frw buri gihembwe.
Gashema ati "Hari abamaze kuyatanga, ndetse njye nayatangiye rimwe uko ari 42 000Frw.'
Ishuri rya EAV Kivumu ni iry'itorero AEBR; Umuyobozi waryo muri gace k'Iburengerazuba, Bishop Semitovu Pangaras,yavuze ko icyemezo cyo kugura imodoka bibaye ngombwa ko kivaho cyakurwaho n'inama y'ababyeyi kuko ari nayo yagishyizeho.
Icyakora ahumuriza ababyeyi b'amikoro make akabizeza ko nta mubyeshuri uzirukanwa kuko atatanze amafaranga yo kugura imodoka.
