Musore/mugabo:ihate aya mafunguro niba ushaka kwitwara neza mu buriri n'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musore/mugabo ushobora kuba ahari waragiye urangirwa imiti inyuranye wakoresha yaba iya gakondo cyangwa iya kizungu, ushobora kuba warafashe inyunganiramirire nabwo ukabona nta mpinduka

Nyamara wasanga hari amafunguro utajyaga uha agaciro kandi azwiho kuba yagufasha mu kwitwara neza mu gitanda ugashimisha umukunzi wawe mu gihe cyo gutera akabariro.

1.Urusenda

Niba wajyaga ubyita urwenya ariko buriya urusenda by'umwihariko rwa kamurari ni ingenzi mu gufasha abagabo gutera akabariro ndetse ubushakashatsi bwa vuba buherutse kwerekana ko abakunda urusenda bibagabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z'umutima zinyuranye.

Mu rusenda dusangamo capsaicin ikaba izwiho kongera ubushyuhe mu mubiri bityo amaraso akabasha gutembera neza. Ibi inyungu yabyo ni ukongera ikorwa rya endorphins zizwi nk'imisemburo y'umunezero.

2.Ikawa

Aha si ngombwa kunywa ikawa nyinshi kuko agatasi kayo kamwe ku munsi, buri munsi karahagije ndetse ubushakashatsi bwerekana ko udutasi tubiri ku munsi ari ingenzi ku bagira ikibazo cyo kudashyukwa neza. Ibi byose ni ukubera habonekamo caffeine, ikaba imwe mu nkabura. Ituma igitsina gitindana umurego kandi kikaba gikomeye.

3.Igishishwa cya pome

Mu gishishwa cya pome dusangamo ikinyabutabire cya ursolic acid iyi ikaba izwiho guhangana n'uturemangingo dutera kanseri ya porositate. Gusa ntibivuze ko niba wararwaye iyo kanseri warya pome igakira. Oya ahubwo kuyirya udakuyeho igishishwa bikurinda kuba wayirwara.

4.Avoka

Avoka ni isoko nziza y'ibinure byiza, potasiyumu na za vitamini zinyuranye dore ko muri 13, muri avoka habonekamo 11 zose, itabonekamo ni D tuvana ku mirasire y'izuba na B12 ikomoka ku biva ku matungo. Ibi bituma iba ingenzi mu buzima bw'imyororokere ku bagabo. Vitamini E na zinc bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushake n'ingano y'amasohoro ndetse no gutuma intanga zirushaho kugira ubuzima bwiza.

5.Karoti

Niba ushaka kongera ubwinshi bw'amasohoro karoti ntizizagucike. Muri karoti habonekamo carotenoid ikaba izwiho kongerera ingufu intanga no kuzibashisha

6.Epinari

Imboga za epinari zizwiho kongera igipimo cya testosterone uyu ukaba umusemburo ugira uruhare rukomeye mu gutera ubushake. Epinari zikungahaye kuri vitamini B9 izwiho gutuma amaraso atembera neza. Hanabonekamo kandi magnesium ifasha mu kuzamura igipimo cya testosterone.

Mu gusoza reka twibutse ko niba ushaka gutinda mu gikorwa utakibagirwa umuneke, inzuzi z'ibihaza, tangawizi, kuko biri mu bituma utinda kurangiza.



Source : https://yegob.rw/musore-mugaboihate-aya-mafunguro-niba-ushaka-kwitwara-neza-mu-buriri-numukunzi-wawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)