Ibyo utaruzi ku mafi akundwa n'abenshi hanze aha – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo tuyashyira hamwe n'inyama ariko amafi ni ibyokurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n'inyama z'amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse n'izitumishijwemu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa n'izishizemo amazi.

Amafi ni ibyokurya usanga henshi dore ko n'abatabasha kurya inyama kubera ubwivumbure zibatera, hari igihe amafi bayarya nubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. Kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe, zaba izikurwa mu byuzi cyangwa izirobwa mu mazi magari, ifi ni ibyokurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu.

Kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko macye, ndetse hari n'aribwa ariko atemerewe bamwe nk'abana n'abagore batwite.

Intungamubiri

Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.

 

Akamaro ku buzima

Akamaro k'amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w'uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:

  • Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
  • Afasha mu guhangana n'uburwayi bunyuranye bw'umwijima
  • Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
  • Afasha mu mikorere y'ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
  • Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
  • Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n'ubudahangarwa
  • Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n'imikorere mibi y'imvubura ikora insulin
  • Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
  • Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
  • Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
  • Aringaniza umuvuduko w'amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z'umutima zinyuranye
  • Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
  • Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
  • Arinda kanseri zinyuranye
  • Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana

Icyitonderwa

  • Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n'abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
  • Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n'afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije

Src: umutihealth



Source : https://yegob.rw/ibyo-utaruzi-ku-mafi-akundwa-nabenshi-hanze-aha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)