Minisitiri Biruta yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Santarafurika azishyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Biruta yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, abifuriza umwaka mushya muhire kandi abashimira ko basohoje inshingano zabo, babikoranye imyitwarire myiza n'ubunyamwuga.

Minisitiri Biruta kandi yabahaye amakuru y'uko mu Rwanda umutekano uhagaze ndetse n'ingufu Igihugu cyashyize mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Covid-19 harimo no guha inkingo abaturage. Yaboneyeho kubasobanurira uko umubano uhagaze hagati yu Rwanda n'ibihugu by'ibituranyi.

Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo z'u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, yasabye ingabo gukomeza kwiyemeza kuzuza inshingano zabo.

Ingabo z'u Rwanda zigize umubare munini w'Ingabo zitanga umusanzu mu bikorwa by'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/minisitiri-biruta-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-santarafurika-azishyiriye-ubutumwa-bwa-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)