Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'akarere ka Nyanza azamara igihe cy'imyaka 4 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwagiranye ubufatanye n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza ko mu ntara y'Amajyepfo, ni amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka ine.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, ikipe ya Rayon Sports yagize iti 'Twishimiye kubamenyesha ko twasinyanye amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka 4 n'Akarere ka Nyanza.'

Iyi kipe yavuze ko hari ingengo y'imari itatangajwe izajya ihabwa Rayon Sports ivuye mu karere ka Nyanza, bagize bati 'Kazajya kagena ingengo y'imari izahabwa ikipe mu gihe ikipe n'abakunzi bayo bazajya bafasha akarere mu bukangurambaga no kukamenyekanisha.'

Ubufatanye bwa Rayon Sports ndetse n'akarere ka Nyanza, si ubwa none kuko amateka avuga ko iyi kipe ifite inkomoko mu muri aka karere ndetse kandi mu myaka ishize Rayon Sports izwi nka Gikundiro yigeze no gusubira muri ako karere, nyuma yo gusuburiyo iyi kipe yanegukanye igikombe cya Shampiyona.

Gikundiro igiranye amasezerano y'ubufatanye n'akarere ka Nyanza yitegura gusubukura shampiyona y'u Rwanda ikomeza kuri uyu wa gatandatu aho iri bwakire ikipe ya Musanze FC yo mu ntara y'Amajyaruguru.

Ni umukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nyuma y'umukino uhuza AS Kigali ndetse na Rutsiro FC.

The post Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'akarere ka Nyanza azamara igihe cy'imyaka 4 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-nakarere-ka-nyanza-azamara-igihe-cyimyaka-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-nakarere-ka-nyanza-azamara-igihe-cyimyaka-4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)