Leta siyo igura ziriya nkoni zikubita abaturage- Karegeya avuga ko hari abayobozi bahindanya isura ya Leta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karegeya avuga ko ubundi Leta itekerereza ibyi abatarage ariko ko iyo Leta iba igizwe n'abantu kandi ko kamera ya muntu itajya yihishira.

Ati 'Igitekerezo cyiza muri ba bantu hari abashobora kugihindura kibi…ujya ubona gahunda hano nk'imisoro…hakaba hari gahunda yari nziza ariko bakayihindura mbi.'

Avuga ko by'umwihariko bigera ku bayobozi baba bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda bikarushaho kuba bibi.

Ati 'Kuko Leta ntabwo ari yo igura ziriya nkonzi zikubita abaturage, Leta yashyizeho umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta kandi abanyereza amafaranga na bo ari abakozi ba Leta, iyo Leta ubwo ni imwe ?'

Avuga ko umuturage we wumvise ibibi byakozwe na bamwe mu bayobozi babyitirira Leta ariko ko biba bidakwiye kujya ku mutwe wa Leta.

Ati 'Cyane cyane iyo umuyobozi yariye ruswa cyangwa iyo yakubise umuturage cyangwa akamurenganya, ishusho ya Leta irongera ikagaruka mu bwonko bwa wa muturage, ati 'Leta ni uku ungize, ni ibi udukoreye ?'.'

Karegeya avuga ko ubusanzwe Leta ari nziza ariko ko 'igizwe n'abantu bashobora guhemuka barya utwabo n'utw'abandi, basuzugura abaturage, banyereza n'abafite umutima mubi…'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Leta-siyo-igura-ziriya-nkoni-zikubita-abaturage-Karegeya-avuga-ko-hari-abayobozi-bahindanya-isura-ya-Leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)