Ibitaro bya Ruhengeri birahumuriza abarwaye 'Fistula', nyuma y'uko gahunda y'ubuvuzi bwayo isubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w
Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri

Ni Nyuma y'uko iyo gahunda isubitswe inshuro ebyiri, ku mpamvu z'uko abo baganga binzobere mu kuvura iyo ndwara baturuka mu bihugu byibasiwe na Covid-19, birimo Islaël na Canada, bahura n'imbogamizi z'urugendo kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri, ryasohotse mu ntangiro z'Ukuboza 2021, ubuyobozi bw'ibitaro bwiseguraga ku bafite ubwo burwayi bwo kujojoba, nyuma y'iminsi mike bari bamaze bamenyeshejwe gahunda y'ubuvuzi bwari kuzahera ku itariki 03 Ukuboza 2021.

Mu kumenya aho iyo gahunda y'ubwo buvuzi igeze, Kigali Today yegereye Dr Muhire, yemeza ko bari mu myiteguro yo gusubukura iyo gahunda y'ubuvuzi bwa Fistula mu bitaro bya Ruhengeri.

Yagize ati 'Twatanze itangazo inshuro ebyiri tubwira abafite iyo ndwara ya Fistula ko tuzatanga serivisi z'ubuvuzi, ariko tuza kugira imbogamizi, murabona iki cyorezo cya Covid-19 n'ukwihinduranya kw'iyi virus, byagiye bituma gahunda zagiye zipangwa n'abanyamahanga mu bufatanyabikorwa tugirana zihindagurika, zizamo kidobya'.

Arongera ati 'Icyo nicyo cyatumye twongera gupanga indi gahunda, dutanga itangazo rya kabiri tubabwira impinduka zabayeho, ariko mu kwezi kwa kabiri 2022 turateganya ko bishoboka, ubwo tuzongera tubabwire. Turi mu myiteguro n'abo baganga bazaturuka mu mahanga, mu kwezi kwa kabiri birashoboka'.

Uwo muyobozi yagaragaje abafatanyabikorwa b'ibitaro mu kuvura fistula, aho yagize ati, 'Ni gahunda isanzwe tugirana buri mwaka n'abo bafatanyabikorwa bava muri Canada, hari igihe bafatanya n'abava muri Islaël. Muri biriya buhugu by'Uburasirazuba bwo hagati, cyangwa mu Burayi ndetse no muri America y'Amajyepfo turafatanya cyane.

Arongera ati 'Turateganya ko mu kwezi kwa kabiri bigenze neza, iki cyorezo cya Covid-19 kikagenza make, iyo gahunda y'ubuvuzi bwa Fistula tuzayisubukura'.

Dr Muhire avuga ko indwara ya Fistula, ikomeye cyane ngo no kuyivura biragorana, ku buryo ngo mu minsi icumi abo baganga bamara mu bitaro bya Ruhengeri, bataha bavuye abarwayi bagera kuri 20.

Avuga ko abo barwayi 20 baba ari benshi cyane hagendewe ku buvuzi bugoranye bakorerwa, ngo hakaba ubwo bose bakize burundu.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ibitaro-bya-ruhengeri-birahumuriza-abarwaye-fistula-nyuma-y-uko-gahunda-y-ubuvuzi-bwayo-isubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)