Huye: Ibyo wamenya kuri gahunda yo gukingira Covid-19 ku mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda Akarere ka Huye gafatanyije n'inzego z'ubuzima, abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye na Polisi y'Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko ari gahunda bashyizeho mu rwego rwo gukingira abanyeshuri n'abarimu hatabayeho guhagarika amasomo.

Ati 'Ntabwo duhagarika amasomo kuko hasohoka abanyeshuri bake mu ishuri rimwe rimwe tukabakingira bagasubira mu ishuri amasomo agakomeza.'

Yavuze ko iyo gahunda yatangiye kuri uyu wa Kabiri ikazageza ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 aho ku munsi umwe bari gukorera mu bigo bitandatu by'amashuri.

Ati 'Ku munsi turi kujya mu bigo bigera kuri bitandatu kuko ntabwo ibigo byose twabikoreramo icya rimwe kuko dufite abaganga 39, abinjiza amakuru muri mudasobwa 39 tukagira ibigo by'amashuri 104, urumva ko tutabigiramo rimwe. Dukora gahunda y'umunsi tukajya muri bimwe twabirangiza tugakomereza ahandi.'

Kuri uyu wa Gatatu bakoreye mu bigo by'amashuri biri mu mirenge ya Kigoma, Ngoma, Mukura, Tumba, Maraba, Karama na Rusatira.

Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa Nkubi, Nkundineza Pascal, yabwiye IGIHE ko gahunda yo gukingira abanyeshuri n'abarimu babasanze mu kigo bayishimiye kuko bakingirwa bidasabye ko bajya ku bigo nderabuzima ngo bitume bahagarika amasomo.

Ati 'Gahunda ni nziza turayishimiye kuko ituma abana badata amasomo kuko hasohoka bake bake muri buri shuri bakabakingira bagakomeza amasomo.'

Kuri iri shuri hamaze gukungirwa abanyeshuri 347 hakaba hasigaye abagera kuri 817.

Abanyeshuri bari gukingirwa biganjemo abari gufata doze ya kabiri kuko bari barahawe iya mbere, naho abarimu bo bari gufata doze ishimangira.

Iyi gahunda yo gukingira abanyeshuri n'abarimu iri kujyana no gupima ubwandu bwa Covid-19 ku bigo by'amashuri bimwe na bimwe byashyizeho uburyo bwo gupima abanyeshuri ku bwumvikane n'ababyeyi.

[email protected]

Abanyeshuri bari gukingirwa biganjemo abari gufata doze ya kabiri kuko bari barahawe iya mbere
Abanyeshuri bo mu Karere ka Huye bari gukingirwa Covid 19 babasanze ku mashuri
Ni gahunda Akarere ka Huye gafatanyije n'inzego z'ubuzima, abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza y u Rwanda Ishami rya Huye na Polisi y'Igihugu
Umunyeshuri umaze gukingirwa agaruka mu ishuri agakurikira amasomo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ibyo-wamenya-kuri-gahunda-yo-gukingira-covid-19-ku-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)