Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruzinduko ruje nyuma yaho ku wa mbere w'iki cyumweru, Perezida Kagame, yari yakiriye mu biro bye, Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida Museveni.

Lt Gen Muhoozi akaba n'Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, aje mu Rwanda mu gihe kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko Twitter, hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko rushobora kuba.

Ni nyuma yaho ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi yari yanditse ku rubuga rwa Twitter, avuga ko Perezida Kagame ari nyirarume/sewabo, ko abamurwanya baba barwanya umuryango we, ati bagombye kwitonda.

Ingendo z'abayobozi bakuru ba Uganda mu Rwanda zije mu gihe umubano hagati y'ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza, aho u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo nka FDLR, P5, FLN n'indi, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n'amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

Uganda na yo ikunze kuvuga ko abo Banyarwanda bafatirwa muri icyo gihugu baba ari intasi z'u Rwanda, mu gihe rwo rubihakana.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y'ibihugu byombi, mu minsi ishize hagiye habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye, ndetse hashyirwaho na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono, ariko imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo ziratanga kugeza ubu.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gen-muhoozi-kainerugaba-yageze-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)