Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki kugira ngo Mugisha Emmy w'imyaka 20 y'amavuko yerekeze mu Misiri mu irerero rishobora kuzamubera icyambu cyo kwerekeza muri Argentine kurushaho guhugukirwa n'umukino wa Tennis, kubona amarushanwa akomeye yatuma agera ku ntego ikomeye afite.
Mu kiganiro cyihariye uyu musore yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko kuba umukino wa Tennis utabasha gutunga uwukina mu Rwanda, yahisemo kugira inzozi zikomeye zo kuzawukina ku rwego mpuzamahanga ndetse nawe akajya akina amarushanwa akomeye ku Isi arimo Australian Open, US Open n'ayandi.
Mugisha yasobanuye urugendo rwe muri uyu mukino ahamya ko ukinwa n'abifite kubera ibikoresho byawo, avuga abamufashije kugira ngo agree ku rwego agezeho ndetse n'intego izamujyana mu Misiri.
Uyu musore watangiye akina umupira w'amaguru ndetse yumva ko azawukina kinyamwuga, yasobanuye icyatumye awureka burundu yerekeza muri Tennis, n'intego yayijyanyemo.
Gukunda Roger Federer no kumwigiraho byinshi, hari inzira byagiye bicira Mugisha ukunda APR FC na The Ben nk'umuhanzi.
Mugisha Emmy avuga ko igihe kitageze ku mwaka agiye kumara mu Misiri kizamucira inzira imujyana muri Argentine.
KANDAHANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA MUGISHA EMMY UKINA TENNIS UGIYE KWEREKEZA MU MISIRI