East Africa: Abakobwa 20 bahiga abandi mu bur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bakunda umuziki cyane, yaba kuwumva no kuwureba mu bitaramo no mu mashusho y'indirimbo. Abanyamuziki rero iyo bashaka bawukora neza bita no ku mashusho bakora kugira ngo barusheho gushimisha abakunzi babo.

Kugira amashusho meza bivuze kuyitaho bijyanisha nuko indirimbo iteguye mu mbyino, ahantu harimbishirijwe ayo mashusho, ubusitani bw'agatangaza n'abakobwa b'uburanga butangaje bifashishwa muriyo.

INYARWANDA yabateguriye urutonde rw'abakobwa bakomeje guca ibintu mu mashusho y'indirimbo mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba kubera ubwiza n'impano zabo.

1.Amanda SwartbooiNi umwe mu bakobwa bateye neza, yagiye agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye muri Afurika zirimo Show Me ya Harmonize na Rich Mavoko, Coolest Kids in Africa ya Davido na Nasty C n'izindi.

2.Hellen LukomaNi umugandekazi w'icyamamare kubera kugaragara mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye muri iki gihugu barimo Bobi Wine na Teeba kimwe na Dj Slick Roja.

3.Hamisa MobetoNi we mukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Diamond Platnumz na Rayvanny yitwa Salome, uburanga bwe ni ntagereranywa, uretse kugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ni n'umwe mu banyamideli batunze agatubutse wabyaranye n'abarimo Diamond, akaba amaze iminsi avugwa mu Rukundo na Rick Ross.

4.Nelly KamweluYagiye agaragara mu mashusho y'indirimbo zinyuranye, anaherutse kwifashishwa mu ya The Ben na Diamond Platnumz nyuma yuko yari yaragaragaye no mu ya Tom Close.

Uburanga bwe buhogoza benshi dore ko yagiye yibikaho amakamba anyuranye mu marushanwa y'ubwiza by'umwihariko mu mwaka wa 2011.

5.Nanah

Ni umwe mu bamikazi b'ubwiza wifashishijwe mu mashusho y'indirimbo 'I love you' ya Rayvanny, mu maso he n'amaso meza biri mu binyura benshi, akomoka mu gihugu cya Tanzania.

6.Fatma BanjUmunyakenyakazi uzwi mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye barimo Nyanshiski, Kristoof, Timmy T Dat, Darass n'abandi. Fatma ubusanzwe ni umushabitsi mu bijyanye n'imideli kandi w'umuhanga mu bijyanye n'imbuga nkoranyambaga na we akomeza kuryohereza benshi bamubona mu mashusho y'indirimbo.

7.Tunda SebastianTunda  ni undi munya Tanzania nawe uri mu b'imbere mu kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo nyinshi zirimo n'iza Diamond Platnumz, yamamaye n'ubundi cyane kubera bigeze no kuvugwa mu rukundo.

8.Vera SidikaUmunyakenyakazi na none wamamaye ubwo yifashishwaga mu mashusho y'indirimbo yitwa 'You guy' ya P.Unit, na we ni undi mu Video Vixen ukomeye mu karere, yagiye kandi akomeza kugaragara mu ndirimbo zirimo iza Otile Brown, Brown Mauzo n'abandi.

9.BreezieNi umwe mu bakobwa bakomeye muri Gengetone Boondopcks gangs, uyu mukobwa w'ikimero gitangaje, w'imibiri yombi n'imiterere ikurura benshi ari mu bakomeje guca ibintu mu mashusho y'indirimbo.

10.BeckyNi umwe mu banyamuryango Ochungulo Music Band, akaba akunze kwifashishwa mu mashusho. Imiterere ye iri mu bituma arushaho gukundwa kimwe n'inseko izonga imitima y'abatari bacye.

11.Laura Wangui

Ni umushabitsi ariko unifashishwa mu ndirimbo zitandukanye, ari mu bagize Boondocks Gang muri Kenya akaba kandi n'umukunzi wa X-Ray, ubwiza bwe butuma yishimirwa cyane.

12.Amber Lulu

Ni umwe mu bagaragara mu ndirimbo nyinshi zo mu njyana ya Bongo harimo n'iya Harmonize yakoranye na Roma Mkatoliki.

13.Amina Maru

Uburanga bwa Amina buratangaje! Bityo bituma ari mu bigaruriye isoko ryo kujya mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu gihugu cya Kenya zirimo nka Nishike ya Sauti Sol. 

14.Maggie VampireAkomoka muri Tanzania, agenda agaragara mu ndirimbo zinyuranye zo mu njyana ya Bongo, akaba kandi azwiho kumenya by'agahebuzo uburyo bwo kwitwaramo buboneye mu mashusho y'indirimbo.

15.Zuhura Gora

Nawe ni umunyatanzaniyakazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, uko yigaragaje bikaba byaramukururiye igikundiro.

16.Mimi MehfiraUmunya Ethiopia wegukanye umuhanzi uri mu b'imbere mu Rwanda, Meddy nyuma yuko bakoranye amwifashishije mu ndirimbo Ntawamusimbura bakaza no kujya mu munyenga w'urukundo wanavuyemo kubana akaramata.

Na nyuma yaje kumwifashisha mu ndirimbo zirimo 'My Vow' na 'Queen of Sheba' zikomeje kuza imbere mu zikunzwe.

17.Jacqueline WolperUmukinnyi wa filimi n'umunyamideli wagiye yifashishwa no mu mashusho y'indirimbo zinyuranye, yamamaye kandi mu rukundo na Harmonize mu mwaka wa 2016 baje gutandukana mu 2017, uyu mukobwa yanavuzwe kandi mu rukundo na Diamond Planumz.

18.Miss CadetteYifashishijwe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iza Confy, anagaragara mu ya Jules Sentore yitwa Agafoto anaherutse kugaragara mu y'umuraperi K8 Kavuyo yise 'Njonogo'. Ni umwe mu bakobwa bitabiriye banagera kure mu irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'u Rwanda 'Miss Rwanda' mu mwaka wa 2019.

19.DinahYatangiye agaragara mu ndirimbo ya Davis D yitwa Ifarasi, ari mu bakomeje kwifashishwa ku bwinshi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Ubunyunyusi, Amabara, Slow Wine, Akaninja, Forget n'izindi. Imiterere ye, ubwiza  n'uburyo yirekura mu mashusho bikaba biri mu bituma akomeza kugirirwa icyizere.

20.Nancy Carina

Ni umunyarwandakazi ugaragara mu mashusho y'indirimbo zinyuranye zirimo nizikomeje guca ibintu, nka 'Amahano' ya B-Nadal, Bull Dogg na B-Threy kimwe no mu zindi zinyuranye zirimo n'iyitwa 'Kamwe' iri mu zikunzwe.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113495/east-africa-abakobwa-20-bahiga-abandi-mu-buranga-no-kwirekura-mu-bifashishwa-mu-mashusho-y-113495.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)