Diyoseze ya Gikongoro: Padiri yasezeye yandikira Musenyeri ko yamukomerekeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Emmanuel, Padiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w'iyogezabutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, yasezeye yandikira Musenyeri ibaruwa irimo amagambo yateye bamwe agahinda.

Padiri Ingabire yatangiye agira ati 'Nyiricyubahiro Musenyeri, mbandikiye iyi baruwa ngo mbagezeho ubwegure bwange ku busaseridoti ndetse n'inshingano zose zijyanye nabwo.

Ubwegure bwange ntibukomoka ku ntege nke z'ibwirizabutumwa cyangwa gutsindwa bikomoka ku myitwarire mibi iyo ari yo yose, ahubwo naniwe kwihanganira imyitwarire yanyu impungabanya kandi inkomeretsa mwahisemo gutsimbararaho aho kumfasha mu buryo bw'amarangamutima no kuntera ikunga mu by'ubukungu ngo mbashe gukemura ibibazo by'ubuzima nk'umushumba wanjye.

Ndicuza cyane kubwo kuva mu iyogezabutumwa; impano nari narateguriye ubuzima bwanjye bwose.

Mu by'ukuri, Nyiricyubahiro Musenyeri ndi umupadiri wa diyoseze yanyu kuva taliki ya 21 Kanama 2021, kandi nagize ikibazo cy'ubuzima kinkomereye kuva mu kwezi kwa mbere 2021 aho nari nkeneye ubufasha mu by'amarangamutima n'inkunga y'amafaranga ku Mushumba wanjye ndetse na Diyoseze yanjye.

Iki ni icyemeze mfashe nyuma y'amezi cumi n'umunani ndi mu busaseridoti ndetse na nyuma y'amezi cumi n'abiri ndembye mu buryo bw'umubiri, mu mutwe, amarangamutima, uburyo natekerejeho cyane kandi nkanabuganiraho n'inshuti, n'abavandimwe b'abapadiri, wowe nk'umushumba wanjye ndetse n'abandi bashumba banakuganirije kenshi ku kibazo cyanjye  ndetse n'igisibizo cyanyu kuri icyo kibazo.

Nyiricyubahiro Musenyeri, si ibanga rwose imyitwarire yanyu ku kibazo cyanjye nk'umushumba wanjye, yarankomerekeje.  N'ubwo hari byinshi byari bikenewe ngo ibintu bice mu mucyo, ndifuza kugaragaza ibintu bike byaciye integer ishyaka ryanjye mu murimo w'ubusaseridoti, bityo nkasaba ko mwakwemera ukwegura kwanjye.

Ku bwa mutagatifu Iraneaus 'icyubahiro cy'Imana ni umuntu wuzuye muzima' n'ubwo bwose ntashobora gutandukanya ubusaseridoti n'ubuzima bwanjye, nubwo ibyo byombi byomatanye, mbasha kuba umusaseridoti gusa igihe ndiho ndi muzima.

Bityo, ububabare bw'umubiri n'imitekerereze mfite, kutitabwaho no kubura inkunga y'amafaranga kuri diyoseze no ku mushumba wanjye byarankomerekeje, ntibyakomerekeje roho yanjye gusa ahubwo byakomerekeje n'ubusaseridoti bwanjye, bityo rero ubuzima buzira umuze kuri njye ni ingezi kugirango ubusaseridoti butange umusaruro.

  • Nyuma y'uko wanyimye uruhushya ngo njye kwivuza kandi wari uzi neza uburwayi bukomeye nari mfite kandi uzi neza ko nagaragazaga ibimenyetso byashoboraga kunzanira ubumuga(paralysis).
  • Nyuma yo kwicuza kenshi ko utari kunyimika nk'umusaseridoti iyo uza kumenya ko mfite ikibazo cy'umgongo(n'ubwo bwose nari narakumenyesheje ububabare nari mfite amezi ataanu mbere yo kwimikwa): 'Iyo nza kumenya ko ufite ikibazo cy'umugongo sinari buguhe isakaramentu ry'ubupadiri' igisubizo wampaye ubwo nagusabaga uruhusa rwo kujya kwivuza.
  • Nyuma yo kwanga ko njyanwa kwa muganga, n'igihe ntabashaga kwigenza ubwanjye, ngomba kugendera mu mbago.
  • Nyuma yo gutegeka ko ntagomba guhabwa inkunga na diyoseze ngo mbashe kwivuza kandi ari ibisanzwe ko diyoseze igomba kwita ku musaseridoti urwaye(kumwitaho no kumuha inkunga y'amafaranga)
  • Nyuma yo kutitabwaho no kudaterwa inkunga iyo ari yo yose yaba ku mushumba yewe no kuri diyoseze mu gihe cy'amezi ane mpabwa ubuvuzi bukomeye mu bitaro.
  • Nyuma y'uko wowe na Padiri Lambert Ulinzwenimana muntanzeho ubuhamya bupfuye ku nshuti yanjye Andrew Lukas kugirango mukunde munyambure impano y'ibihumbi icyenda by'amadorali ya Amerika yari yangeneye ngo ngurmo imodoka(imodoka yari yangeye nk'imbago z'ubana n'ubumuga nk'uko yabyivugye ubwe) yari kunyorohereza mu ngendo bikanyorohereza uburibwe n'ububabare bwarushijeho kuba bubi bitewe no kugenda kuri moto, kugirango mwitwarire ayo mafaranga.
  • Nyuma yo gutesha agaciro ubuzima n'imibereho yanjye kugeza ubwo uyigabanyije ukayigeza ku busa
  • Nyuma yo kumbwira ko diyoseze yawe idakenye ubuzima bwanjye kuko mfite ikibazo cy'umugongo cyabaye uburwayi budakira.
  • Nyuma y'uko ku bushake bwawe wifashishije amakuru y'ibanga nakuganirije nk'umushumba wanjye, ugahamya ibinyoma ngo wisobanure ku myitwarire yawe ku kibazo cyanjye.
  • Nyuma yo gukwirakwiza no kunshinja ibinyoma (byaba ibyakozwe nawe cyangwa watumye abapadiri bawe) kuri bamwe mu bagize umuryango wanjye, inshuti zanjye, abavandimwe banjye b'ababapadiri n'abashumba,
  • Nyuma yo kwangiza ku bushake isura y'ubusaseridoti bwanjye binyuze muri iyo myitwarire yawe maze kuvuga,
  • Nyuma yo kwangiza umubano wanjye nawe nk'umushumba wanjye,
  • Nyuma y'uko mbonanye nawe inshuro ebyiri n'indi nshuro twavuganye kuri telephone, tuganira ku kibazo cy'ubuzima bwanjye ukantegeka ko ngomba kugaragaza ububabare n'uburwayi bwanjye mu nyandiko nkabikora
  • Nyuma y'uko nsabye ko bamwe mu bavandimwe b'ababapadiri n'abashumba bakwinjira mu kibazo, n'igisubizo cyawe kuri byo nka Musenyeri wanjye.
  • Nyuma yo gukwirakwiza ikinyoma kuri Saint Charles Barromeo Seminari ya Nyakibanda kugeza ubwo abarimu bose ku iseminari bamfata nk'igikoresho cy'imfashanyigissho mu masomo yabo
  • Nyuma y'uko nibasiwe n'uburwayi bwo mu mutwe, igifu, umutwe udakira, umuvuduko ukabije w'amaraso natewe n'ibihe bibi mwahisemo kunshyiramo.
  • Nyuma yo guhitamo gukomeza kungenza mutya, mu biganiro byinshi twagiranye ndetse n'abandi ku kibazo cyanjye.
  • Nyuma yo kumbwira ko nta nakimwe diyoseze yawe ishobora kumfasha ku bijyanye no kwishyura ikiguzi cy'ubuvuzi nahawe, mu gihe diyoseze yawe ihoara ikorera nk'ibyo abandi bapadiri ba diyoseze,

Nyiricyubahiro Musenyeri, ibyo bikorwa byose ndetse n'ibindintiriwe ndondora, ntabwo birwanya ubuhamya ba gikiristo gusa ahubwo biarandemereye cyane ku buryo ntashobora kubigereka ku bubabare bwo mu mutwe n'umubiri mfite. Ibikorwa byababaje umutima wanjye. Ndifuza gukomeza gukora umurimo w'Imana nk'umulayiki aho nzaba negereye kandi ndi hafi y'umuryango wanjye n'inshuti kandi bikaborohera gukomeza kumfasha kuko nkeneye ubufasha nk'umuntu ubana n'ubumuga. Bityo rero ndagusaba kwemera ubusabe bwanjye.

Nyiricyubahiro Musenyeli, mu gihe nkitegereje igisubizo cyanyu kiza, mushobora kwemera igisubizo cyanjye? Ndagushimira ibyo mwankoreye byose ku iseminari igihe nari nkifite ubuzima buzira umuze. Ndifuza ko ibyo nakorewe bitazigera bikorerwa undi uwo ari we wese muri diyoseze yanyu. Ndagusabye jya unyibuka mu masengesho yawe. Mpora nkuzirikana mu masengesho nkene yanjye.

Padiri Emmanuel Ingabire'

Twagerageje kuvugisha Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana ntibyadukundira, ariko ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko iyi baruwa itaramugeraho.

Yavuze ko ibyo gusezera k'uwo mupadiri yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y'umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza, bityo ibindi uwo mupadiri yanditse Musenyeri akaba ntacyo yabivugaho.

Musenyeri Hakizimana avuga ko ubusanzwe iyo umupadiri yanditse asezera ngo abo yandikiye basuzuma impamvu asezeye niba ari impamvu ifatika, cyangwa se hakabaho kumugira inama, bakamusaba gufata igihe cyo kubitekerezaho, cyangwa se bakandika bamusubiza ko bamwemereye.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko ubundi kugira ngo bigende neza uwo mupadiri yandikira Papa akaba ari we utanga uburenganzira kuri uwo mupadiri.

Musinga C.

 

 

The post Diyoseze ya Gikongoro: Padiri yasezeye yandikira Musenyeri ko yamukomerekeje appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/14/diyoseze-ya-gikongoro-padiri-yasezeye-yandikira-musenyeri-ko-yamukomerekeje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)