#CAN2021: Aho warebera imikino n'uburyo wayirebamo kuri TV #Rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusa ubu buryo twavuze hejuru bwo kuzamurirwa bouquet warebaga cyangwa kongezwa iminsi, ntibukora ku bafatabuguzi bazahindura bouquet bajya ku iri hasi y'iyo bakoreshaga. Ku bagura umunsi cyangwa icyumweru ubu buryo ntibubareba na gato, kereka gusa ugura iry'ukwezi.

By'umwihariko, ku bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kandi bakoresha cyane Ikinyarwanda, StarTimes yabashyiriyeho uburyo bworoshye mu kumenya ibizaba biri muri iri rushanwa rya CAN 2021. Muzakurikurikirana kuri shene ya WorldFootball na Magic Sports izaba iriho n'abasesenguzi mu Kinyarwanda kugira ngo murusheho kuryoherwa. Ubu bukaba ari bumwe mu buryo bwo kugira ngo abafatabuguzi ba StarTimes bazarebe neza irushanwa rya CAN 2021 ribaye ku nshuro ya 33 ku mugabane wa Afurika, rikaba ririmo kubera mu gihugu cya Cameroon.

Shene ya WorldFootball wayisanga kuri Classic Bouquet CH254 cyangwa Smart Bouquet CH 245, naho Magic Sports yo wayisanga muri Classic CH 265 cyangwa Smart Bouquet CH 251 kuri StarTimes.

StarTimes, nyuma yo kubagezaho CAN ya 2019 na CHAN 2020 yasanze nta bundi buryo bwiza bwo gutangira 2022 neza buruta kureba abakinnyi bakomeye bo muri Afurika bahatanira ikamba ry'umugabane. Igikombe cya Afurika CAN 2021 kizakinwa n'amakipe 24 gikinirwe mu mijyi itanu itandukanye ari yo Douala, Yaoundé, Bafoussam, Garoua na Limbe).

Urasabwa kugura ifatabuguzi ryawe rya StarTimes ry'ukwezi kugira ngo udacikwa n'iyi mikino yose izanyura ku mashene za siporo za StarTimes no kuri apulikasiyo (App) ya StarTimes ON https://startimestv.com




Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/can2021-aho-warebera-imikino-n-uburyo-wayirebamo-kuri-tv

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)