Amb Nduhungirehe yatanze impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri Latvia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Latvia ni igihugu gito cyo mu Majyaruguru y'u Burayi, gihana imbibi na Estonia mu Majyaruguru, Lithuania mu Majyepfo, u Burusiya mu Burasiraziba, Suède mu Burengerazuba na Belarus mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba.

Gikubye u Rwanda inshuro 2,4 kuko gifite ubuso bwa 64,589 km2 ariko kikaba gituwe n'abaturage miliyoni 1,9. Umurwa Mukuru wacyo ni Riga ari nawo mujyi munini mu gihugu.

Abaturage bo muri Latvia bavuga ururimi rwitwa Latvian ruri mu zikomera kwiga ku Isi kubera inyuguti zarwo zitandukanye n'izi tumenyereye. Kuvuga ngo 'Waramutse' muri uru rurimi ni 'labrīt'.

Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko nyuma yo gutanga izi nyandiko kuri uyu wa Kabiri, agiye gushyira imbaraga mu kubaka umubano mu by'ubukungu na dipolomasi hagati y'u Rwanda na Latvia.

Ati 'Ngiye gushyira ingufu mu kubaka umubano ukomeye mu bya dipolomasi n'ubufatanye mu bukungu hagati y'ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho nubwo biri mu ntera ndende.'

Umunyarwanda ushaka gukorera urugendo muri Latvia asabwa kuba afite Viza ya Schengen. Bivuze ko ashobora kumara muri Latvia iminsi 90 mbere y'uko Viza ye ita agaciro.

Kuva mu 2016, inganda zo muri Latvia zacuruje mu Rwanda ibintu bifite agaciro k'ibihumbi 800 by'ama-euro mu gihe ibyo u Rwanda rwoherejeyo bitarengeje ibihumbi 10 by'ama-euro.

Latvia izwiho kugira inganda zitunganya ibikoresho by'ubwubatsi n'ibindi byo mu nganda bihendutse ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu Burayi.

Amb. Nduhungirehe asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, Estonia na Lithuania.

Nduhungirehe Olivier ubwo yashyikirizaga Perezida wa Latvia inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Amb Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Latvia inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ibihugu byombi byiyemeje gushimangira umubano mu bya dipolomasi n'ubukungu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yatanze-impapuro-zimuhesha-guhagararira-u-rwanda-muri-latvia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)