Afurika yEpfo: Abanyeshuri babakobwa basabw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rhophi Ramathuba, yavuze aya magambo ku wa gatatu ubwo yari yasuye ishuri ryisumbuye ryo muri Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ubwo hari ku munsi wa mbere w'itangira ry'amashuri. Minisitiri w'ubuzima w'intara ya Limpopo, yabwiye abanyeshuri ati:

'Ku mwana w'umukobwa uri hano ndagira ngo nkubwire nti 'Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane'.

Uyu mudamu utarakiriwe neza na gato, yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n'abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y'imiterano ndetse n'amatelefone agezweho. Nyuma yo kuvuga aya magambo ye, byamuteye kugawa cyane nyuma y'uko videwo y'ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri iki gihugu.

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati 'Ubu si uburyo buboneye bwo kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira icyemezo ku kuyikora'.

Umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi witwa Siviwe Gwarube yavuze ko ayo magambo 'ateje ikibazo gikomeye'. Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati 'Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n'aba banyeshuri ku kwifatira icyemezo ku gukora imibonano… None uregeka ikibazo ku bahohoterwa. Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa?'.Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rwa TimesLive rwo muri Afrika y'Epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugo (context) yayo, kandi ko yayabwiraga n'abahungu atari abakobwa gusa yavugaga

Mu magambo ye Phophi yagize ati 'Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n'abakobwa'.Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo bakiriye neza ubutumwa bwe. Ati 'Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande'.

Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y'imyaka 17 babyaye muri Afurika y'Epfo mu mwaka wa 2020, mu gihe mu 2013, hafi 100,000 by'abangavu batewe inda muri Afurika y'Epfo nk'uko bitangazwa na Anne Soy.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113502/afurika-yepfo-abanyeshuri-babakobwa-basabwe-gufungura-ibitabo-bagafunga-amaguru-113502.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)