VIDEO-Ibizongamubiri byinshi mubigize Alliah The Movie, Filime yaritegerejwe na benshi yasohotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

VIDEO ISESENGURA KURI FILIME ALLIAH THE MOVIE

Ni film igaragaramo ibyamamare bitandukanye bizwi cyane hano mu Rwanda, yaba mu muziki cyangwa se sinema.Ni filime ikinamo Alliance ukinamo yitwa Alliah, ari nawe mukinnyi wibanze, igakinamo kandi Baraka usanzwe uzwi cyane mu mashusho yizindi filime ndetse n'amashusho y'indirimbo z'abahanzi. aha we akinamo yitwa Justice.

Iyi film kandi igaragaramo ibyamamare bizwi mu ruganda rw'umuziki nka Dj Diallo usanzwe akorera Isibo TV ukina muri iyi filime ari Bishop, abasore b'ibigango bo muri B-KGL nka Yantare, ndetse na bagenzi be igaragaramo kandi Muzehe Nkota usanzwe ari icyamamare muri sinema nyarwanda kuva cyera.

Gusomana biba ari ibisanzwe
Ni filme igaragaramo cyane ibizongamubiri kubagira ukwihangana gucye ku birebana n'irari, dore ko gusomana umunwa ku munwa biba byabaye ibisanzwe ariko batagamije gushitura imibiri ya rubanda ahubwo bagamije kubigisha no kubahugura.

Ni film benshi bakunze itarasohoka dore ko buri wese wabonaga integuza yayo yahitaga yibaza igihe iyuzuye izasohoka.

Filime yaritegerejwe nabenshi
Nubwo ari filime irimo ibyo twagarutseho haruguru, ni filime yiganjemo cyane ibibera mu ngo nyinshi, aho umugabo atoteza umugore we nyamara nta na kimwe aba atamukoreye. kugeza ubwo umugore afata icyemezo cyo kumwica, ariko kubera kumukunda bikamunanira.

Alliah aba acunaguzwa cyane n'umugabo bashakanye

Nubwo irangira utabishaka, iki gice cyagiye hanze kimara isaha irengaho iminota 45, ariko kuri bamwe ishira wagira ngo nibwo igitangira!

Ubwo yayimurikaga ku mugaragaro mu minsi yashize, Alliance yatangaje ko yifuza ko iyi filime yazaca ku ma site akomeye asanzwe acururizwaho sinema nka Netflix n'izindi. kuri ubu iyi filime irabarizwa kuri YouTube Channel ya Isimbi Alliah Cool.

KANDA HANO UREBE FILM ALLIAH THE MOVIE



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-ibizongamubiri-byinshi-mubigize-alliah-the-movie-filime-yaritegerejwe-na

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)