RIB yerekanye abasore 4 babeshyaga abakobwa bakabasambanya bakanabambura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore bane bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kubeshya abakobwa akazi ubundi bakabajyana ahantu bakabasambanya bakanabiba ibyo baje bitwaje byose.

Aba basore berekanwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021,bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Aba basore beretswe itangazamakuru ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

Ibi byaha bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 21 -30 y'amavuko.

Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga, akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

Guhura k'uyu musore n'abo bakobwa, byakundaga kuba nijoro, uyu musore agahita ahamagara bagenzi be bakaza ubundi bakabiba ibyo babaga bafite babanje kubasambanya.

Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n'umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera biriya bikorwa byose.

Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati 'Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business. Social media zikoreshwa n'abantu beza n'ababi, hari abaza bihishe inyuma y'ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yerekanye-abasore-4-babeshyaga-abakobwa-bakabasambanyaga-bakanabambura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)