Umupira w'amaguru muri Afurika uri gusubizwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupira w'amaguru muri iki gihe nk'ibindi bice bitandukanye wakunze gukoresha ndetse hari aho bikiri ko bamwe bagikoresha abo hakurya y'amazi kugira ngo babone umusaruro, gusa hari n'ibimenyetso ko ibi byaba byaratangiye kugabanyuka. Usibye no gukoresha abo hakurya y'amazi, umupira wa Afurika waranzwe no kubamo abantu batawuzi ahubwo ugasanga icyizere gusa n'ikimenyane ni byo bitumya bahabwa ubushobozi kandi umupira w'amaguru si uko ukora.


Kuva tariki 12 Werurwe 2021 haraye inkuru y'uko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF ribonye umuyobozi mushya nyuma y'igihe kitari gito ubwo iri shyirahamwe ryari rifitwe na ISSA Hayatou kuva mu 1988 kugera mu 2017, asimburwa na Ahmad Ahmad utaratinzeho. Kuva icyo gihe, abenshi batangiye kuvuga ko CAF ibonye umuyobozi uzi ibya siporo by'umwihariko ya Afurika byatumaga bamwe batangira gushyira agatima impembero.


Icyizere ni cyose muri ruhago ya Afurika 

Patrice Motsepe yafashe ikipe ya Mamelodi Sundowns mu 2003 byanatumye iyi kipe itangira kuzamura urwego ndetse no kubakira ubushobozi bamwe mu bakinnyi b'imbere mu gihugu, bituma amakipe yo muri iki gihugu ava ku rwego rwo gukina ashaka amafaranga y'imbere iwabo ahubwo ko bashobora no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.


Tariki 27 Kamena uyu mwaka ni bwo mu Rwanda hasakaye inkuru ko Nizeyimana Olivier Mugabo wari usanzwe ayobora ikipe ya Mukura victory Sport yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amaguru mu Rwanda.

Abanyarwanda bari bamaze igihe bavuga ko FERWAFA ikorera i Remera igomba kujyamo umuntu umenyereye umupira w'amaguru, ndetse uwumazemo igihe kuruta Rtd Brig Gen Sekamana wayoboraga iyi nzu ariko akaza kwegura muri Mata. Nizeyimana Olivier Mugabo usanzwe ari umufana wa FC Barcelona ufite ibyangombwa, yari anamaze imyaka isaga hafi 10 ari umuyobozi wa Mukura Victory Sport wanayifashije kwegukana igikombe cy'Amahoro mu 2018.


Samuel Eto'o nta n'icyumweru gishize atorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun ku myaka ye 40 gusa. Samuel Eto'o yabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Cameroun igihe kinini ndetse anafatwa nka rutahizamu Afurika yagize yewe no ku ruhando rw'isi. Samuel Eto'o yasezeye mu ikipe y'igihugu ya Cameroun mu mwaka wa 2014, gusa kuri ubu umupira wa Afrika ndetse na Cameroun umuhanze amaso.

Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino y'igikombe cya Afurika itangire muri Cameroun tariki 12 Ukuboza 2021, igihugu cya Nigeria cyatakarije icyizere uwari umutoza w'ikipe y'igihugu yabo Gernot Rohr wari umaze imyaka isaga itandatu, ahubwo ikipe bayiha abenegihugu. Uyu mutoza ukomoka mu Budage, yasimbuwe na Augustine Eguavoen ari na we uzayijyana mu mikino y'igikombe cya Afurika. 

Iyo urebye mu bantu uyu mutoza azaba ari kumwe nabo usangano Salusu Yusuf Paul Aigbogun, Joseph Yobo, Augustine Jay Jay Okocha na Nwankwo Kanu, bose bakaba baritangiye umupira w'iki igihugu mu myaka yatambutse.


Pitso John Hamilton Mosimane n'umwe mu batoza b'abanyafurika bakomeje kwerekana ubushobozi nk'ubwa bamwe bakomoka hakurya y'amazi banyuze kuri uyu mugabane ndetse hari na benshi arusha. Pitso Mosemane yamenyekanye cyane mu ikipe ya Mamelodi Sundowns kuva mu 2012 kugera mu 2020 ubwo mu 2016 yegukanaga igikombe cya CAF Champions League batsinze Zamalek ibitego 3-1.

Icyo gihe kandi Pitso Mosemane yagizwe umutoza wa 10 ku Isi mwiza na IFFHS. Mu 2020 yerekeje muri Al Ahly nayo ahita ayifasha kwegukana igikombe cya 9 cya CAF Champions League. Mosemane ubu ni umwe mu batoza ikipe hafi ya zose zo muri Afurika zakifuza ko azibera umutoza.


Tariki 26 Kanama 2021 ni bwo Benjani Mwaruwari umunyabigwi w'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yagize umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ari na ho yatangiriye inshingano ze nk'umutoza. Benjani Mwaruwari wamenyekanye cyane muri Manchester City iyo uvuze Zimbabwe mu mupira w'amaguru uyu mugabo ahita agaruka mu matwi ya benshi, muri Mutarama umwaka utaha azaba yungirije Zdravko Logarusic mu mikino y'igikombe cya Afurika. Benjani Mwaruwari w'imyaka 43, muri iki cyumweru kandi yagizwe utoza mukuru w'abatarengeje  imyaka 23 ba Zimbabwe.


Tariki 13 Ukuboza uyu mwaka ikipe y'igihugu ya Guinea yahaye akazi Kaba Diawara ko kuba umutoza mukuru aho inshingano ze zizatangirira mu mikino y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun. Kaba Diawara wakiniye amakipe arimo Arsenal na PSG yakiniye ikipe y'igihugu ya Guinea, none kuri ubu inshingano ze z'ubutoza ku ruhando mpuzamahanga azitangiriye mu rugo.


Ibi turi kuvuga igihugu cya Algeria kiri mu babitangiye mbere dore ko iki gihugu gifite agahigo ko kumara imikino 33 kidatsindwa ndetse umupira wabo ubu uri ku murongo byanatumye kuri ubu ari bo babitse igikombe cya Afurika giheruka. Ikipe nkuru ya Algeria itozwa na Djamel Belmadi w'imyaka 45 ndetse wanakiniye iki gihugu. Kuva mu 2018 ni bwo uyu mutoza yahawe Algeria ndetse na n'ubu ntaratsindwa. Djamel yakiniye Algeria kuva mu 2000 kugera mu 2004, none ubu icyizere cya Algeria cyose kimuri mu biganza.


Si uwo gusa kuko ikipe y'imbere mu gihugu (Algeria) ya CHAN nayo itozwa na Madjid Bougherra umwana wa Algeria kuri ubu ufite imyaka 39 y'amavuko, yasezeye gukinira Algeria mu 2015 ndetse kuri ubu akaba yafashije Algeria kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Arab Cup.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112638/umupira-wamaguru-muri-afurika-uri-gusubizwa-ba-nyirawo-112638.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)