Umunyarwanda yishwe arashwe n'Abasirikare muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Pacifique Nshizirungu yarasiwe aho banyweshereza ibikomoka kuri peteroli muri aka Karere ka Kiryandongo gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda.

Pacifique Nshizirungu wari umaze igihe aba muri Uganda aho yabanaga n'abo mu muryango we barimo umubyeyi we [Nyina] ndetse n'umuvandimwe.

Yishwe mu ijoro ryo ku ya 08 Ukuboza aho bivugwa ko yarashwe n'abasirikare agahita yitaba Imana.

Ni kenshi hagiye humvikana ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda baba muri Uganda n'abajyayo bamwe bagiye banicirwayo hakaba n'abandi bakorewe ibikorwa by'iyicarubozo abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Iki gihugu cyo mu Majyaruguru y'u Rwanda, gikomeje kubanira nabi u Rwanda, cyagaragweho imigambi mibisha yo gutera inkunga bamwe mu bahungabanya umutekano w'u Rwanda gusa Leta yacyo yo yakunze kubihakana.

Ubuyobozi bw'Ibihugu byombi bwagiye buhura ngo buganire ku cyaba umuti w'ibi bibazo ndetse ubwo abakuru b'Ibihugu by'u Rwanda, Uganda, DRC na Angola bahuriraga i Gatuna/Katuna mu Gashyantare 2020, Uganda yasabwe gusuzuma ibyo ishinjwa n'u Rwanda kandi yasanga bihari ikabihagarika.

Kuva icyo gihe abakuru b'Ibihugu bahurira i Gatuna, ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda ntibyigeze bihagaragara kuko hari n'imirambo ya bamwe mu Banyaranda yagiye ivanwa muri Uganda ndetse hakaba n'Abanyarwanda benshi bakomeje kwirukanwa muri iki Gihugu cy'igituranyi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Umunyarwanda-yishwe-arashwe-n-Abasirikare-muri-Uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)