'Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko mu rwego kurushaho gukura abaturage mu bukene hongerwa umusaruro, biyemeje ko mu myaka ibiri iri imbere nta muturage wo muri aka akarere uzaba adatunze (Atoroye) inka, ibi kandi ngo birashoboka kuko mu mwaka umwe gusa aboroye inka biyongereyeho 24.9%

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, mu kiganiro aherutse kugirana n'Abanyamakuru agaragaza ibyagezweho muri gahunda ya VUP.

Uyu muyobozi yagaragaje ko biyemeje kwihuta mu iterambere ntaw'usigaye inyuma mu batuye Gisagara, kandi ngo kubigeraho birashoboka.

Yaravuze ati 'Ubu twafashe gahunda yo kuvuga ngo twihute, abaturage bacu bakire vuba. Uretse izo nkunga bahabwa turavuga ngo gisagara nk'akarere k'icyaro katera imbere gute? Umuturage yatera imbere ate ngo agire ubushobozi bwo kugura, yeze, asagurire n'isoko? Twiyemeje ko tutazarenza imyaka ibiri buri muturage wese wo mu Karere ka Gisagara adafite inka. Twakoze ibarura mu 2020 dusanga 30,5% gusa nibo bafite inka noneho turareba tuti ese umuturage kugirango abe umukungu nibura n'ubwo atagera ku bukire byagenda gute? dusanga nta muntu ushobora kuba umukungu adafite inka. Inka ni uruganda ruzana ifumbire[…]ifumbire niboneka umusaruro ku butaka buto dufite uziyongera.'

Rutaburingoga Jerome (Hagati) umuyobozi w'Akarere ka Gisagara

Yakomeje agira ati 'Mu mwaka umwe gusa twiyongereyeho inka 24.9%, ingo 21.884 zabonye inka mu mwaka umwe. Ni ukuvuga ko twarushije inka zose zabonetse kuva gahunda ya Girinka yatangira bivuze ngo abaturage dufite bifitemo n'ubushobozi budasanzwe. Muri iyo gahunda yo kuvuga ngo buri muturage wese yorore dufite imidugudu igera irenga 43 buri muturage wese afite inka[…]icyo duteganya nuko mu gihe kitarengeje imyaka ibiri cyangwa itatu turaba dukubye kabiri cyangwa gatatu ibyo twezaga.'

'Turava kure, tugeze kure'
Meya Rutaburingoga yakomeje agaragaza ko iterambere ry'aka karere ryavuye kure uhereye mu 1994.

Ati 'Mu 1994 abaturage bari bafite amashanyarazi bari 0%, 2010 bari 2% , 2015 twari tugeze kuri 20%, ubu tukaba twarakubye inshuro hafi 50% urumva ko n'ibindi bishoboka[…] muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene turava kure, aho tugeze ni kure kandi haracyari urugendo kuko ntabwo turagera aho dushaka. Twari dufite abatishoboye bagera hafi kuri 50% by'abaturage bose, ariko ubu tugeze kuri 25% akarere ka gisagara niko kari gafite nyakatsi nyinshi mu gihugu zisaga ibihumbi 11,600 kuba uyu munsi wagenda mu karere nta nyakatsi n'imwe ubona  ahantu henshi harabaye imidugudu, ni ikintu ikimenyetso cy'iterambere ry'abaturage. Abari boroye inka bari munsi 10% mu 1994 ariko uyu munsi tugeze kuri 53%, gutura mu midugudu bari banyanyagiye ariko uyu munsi turi hejuru ya 80% batuye mu midugudu, amashanyarazi gisagara twari kuri 0 ariko uyu munsi tugeze kuri 70% mu gihe kitarenze imyaka ibiri tuzaba turi ku 100%.  Akarere ka Gisagara ni urugero rw'ibishoboka muri gahunda za leta zo gukura abaturage mu bukene.

'VUP yagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage mu bukene'

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara yemeza ko kuva muri 2012 hamaze gukoreshwa Miliyari 13,8 Frw yahawe abagenerwabikorwa ba VUP 152, 748 barimo abasanzwe bahabwa inkunga y'ingoboka ya buri kwezi ndetse n'abakora imirimo y'amaboko. Ibi ngo byagize uruhare mu kwihutisha iterambere muri rusange no kuzahura ubukungu bw'abaturage.

[email protected]

The post 'Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/mu-myaka-ibiri-nta-muturage-wo-mu-karere-ka-gisagara-uzaba-adafite-inka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)