Umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM yandikiyeho izina mu itangazamakuru.

Uyu mugabo wakoraga mu kiganiro cya mu gitondo ari kumwe na Sandrine Isheja cyitwa "Breakfast With Stars", yavuze ko umunsi w'ejo ari wo wa nyuma.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko imyaka 10 yari amaze mu itangazamakuru ihagije kugira ngo abe yafata akaruhuko.

Ati "sinigeze ntekereza ko uyu munsi nabasingiza aya makuru. Ejo tariki ya 24 Ukuboza uzaba ari wo munsi wa nyuma numvikana kuri Kiss FM. Ngiye gufata ikiruhuko cyo gukora kuri Radio. Imyaka 10 itambutse yari agatangaza."

Uyu mugabo uheruka gukora ubukwe n'igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Muthoni Fiona, yanakoreye Royal TV.

Muri 2004 yagiye mu iserukiramuco rya Mashiriki ryabereye mu Bwongereza aho yari umukinnyi w'ikinamico, yitabiriye Big Brother Africa 2014, uretse ibi kandi ni umukinnyi wa filime aho yakinnye nk'iyitwa "Shooting Dogs" na "Shake Hands with the Devil".

Hey guys,
I never thought today would be the day I share this news.
Tomorrow 24th Dec will be my last day on air at Kiss Fm. I am taking a break from radio.
The past 10 years have been amazing.

Cheers pic.twitter.com/hsAj0n21Jq

â€" Arthur (@ArthurNkusi) December 23, 2021

Arthur Nkusi yasezeye kuri Kiss FM
Avuga ko yafashe ikiruhuko kuri radio



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-nkusi-arthur-yasezeye-kuri-kiss-fm

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)