Uko ababyeyi ba Ariel Wayz ukunze kwifashisha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyitwarire ya Ariel Wayz iri muyibazwaho na benshi bitewe nuko uburyo akora umuziki biba binyuranye cyane n'ibisanzwe bikorwa n'abandi Banyarwanda, aho kenshi yifashisha umubiri we mu kureshya abafana.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Ariel Wayz, yatangaje uko ababyeyi bafata imikorerwe y'umuziki we.

Ati:'Ababyeyi banjye barashyigikira cyane, baranyumva, njyewe kuva natangira umuziki nibo bantera imbaraga ba mbere, nibo batuma mbyuka nkavuga nti 'mvuye muri  iki, ngiye gukora iki, kandi nkareba ibifitiye akamaro umuryango wanjye kandi ndabakunda cyane.'

Izina Wayz ryatangiye kumvikana cyane muri Nyakanga 2021 ubwo yagaragaraga mu mashusho mato ari kumwe na Juno Kizigenza, ababonye aya mashusho bakamwibasira bavuga ko  ibere rye ryabaye imishumi nawe agahamya ko atari byo ahubwo ari irya Bigogwe.

Mu minsi micye ishize ubwo yiteguraga gushyira hanze indirimbo zihuriye hamwe kuri EP yise 'Love&Lust' yashyize ku karubanda amabere yombi na bimwe mu bice by'umubiri we, mu nteguza y'iyi EP, abantu bongera kumwamaganira kure.

Avuga ko impamvu yabikoze ari uko adatewe isoni n'amabere ye nkuko bamwe bavugaga ko yabaye imishumi  ndetse ko no munda he ngo habaye hanini.

Mu mashusho mato yashyize hanze ateguza indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Babo, ntabwo yongeye kwifashisha umuvuno w'umubiri aho agaragara ari kumwe n'abakobwa bazunguza umubiri kakahava by'umwihariko ikibuno.

Kuri ubu, Ariel Wayz akomeje kugenda ashyira amashusho y'indirimbo ziri kuri EP ye yitwa 'Love&Lust' aho iyo aheruka gushyiririra amashusho hanze hari kuwa 18 Ukuboza 2021 ari iyitwa 'Chamber'.

Ariel Way amabere ye yayashyize ku karubanda ubwo yamamazaga EP ye Wayz ibere rye yemeje ko ari irya bigogweAriel Wayz ahamya ko ibyo akora ari ku bw'inyungu z'umuryango we kandi umwumva ukanamushyigikira muri byose



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112872/uko-ababyeyi-ba-ariel-wayz-ukunze-kwifashisha-umubiri-mu-kureshya-abafana-bafata-imyitwari-112872.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)