U Rwanda rwakiriye icyiciro cya karindwi cy’impunzi zo muri Libya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpunzi zatangiye kwakirwa muri Nzeri 2019 nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeye ko u Rwanda ruzatanga ubufasha, zigacumbikirwa mu gihugu mu gihe zigishakisha ibindi bihugu zakwerekezamo.

Kuva icyo gihe, hamaze kwakirwa ibyiciro birindwi bigizwe n’impunzi 648 utabariyemo abakiriwe kuri uyu wa Gatanu. Muri abo, 462 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira by’igihe kirekire bikabaha ubuhungiro. Byinshi muri ibyo bihugu ni ibyo ku mugabane w’u Burayi.

Amasezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

Ni mu gihe HCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe, babe 700.

Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun.

Impunzi zakiriwe ni icyiciro cya karindwi kigizwe n'abantu 176
Bakiriwe mu Rwanda mu gihe bategereje ko babona ibindi bihugu baturamo mu gihe kirekire
Ubwo bari bageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe batangiye kwiruhutsa kuko ubuzima bagiye kubamo buhabanye kure n'ubwo bari basanzwe babamo muri Libya
Buri wese yari afite ibyangombwa bitangwa na HCR bigaragaza ko ari impunzi



source : https://ift.tt/3DBC0dm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)